Kuri uyu wa Kane, Umwami w’u Bwongereza, Charles III yasengeye hamwe na Papa Leo XIV muri Chapelle Sistine i Vatikani, mu isengesho ryahuje bwa mbere umuyobozi w’ikirenga w’Itorero rya Angilikani n’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika kuva igihe Umwami Henry wa VIII yatandukana na Roma mu mwaka wa 1534.
Papa na Arikiyepisikopi wa York, Stephen Cottrell, bayoboye iri sengesho rya saa sita ryari rigizwe n’indirimbo za Zaburi n’Ivanjili.
Abandi bashyitsi batandukanye baturutse mu madini yombi, barimo Arikiyepisikopi wa Westminster akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika b’u Bwongereza na Wales, Cardinal Vincent Nichols, ndetse na Arikiyepisikopi wa St Andrews na Edinburgh, Leo Cushley, wari uhagarariye abepisikopi bo muri Ecosse, bari bamwe mu bari muri Chapelle Sistine.
Uru ruzinduko rwanditse amateka mashya mu mubano w’Itorero ry’Abangilikani na Kiliziya Gatolika kuko nta rundi nk’urwo rwari rwarabayeho mu myaka 500 ishize.
Insanganyamatsiko ebyiri zaranze uru ruzindiko ni ‘ubumwe bw’abakirisitu no kubungabunga ibidukikije.
Uru ruzinduko rwagombaga kuba mu kwezi kwa Mata, ariko ruhagarikwa kubera ibibazo by’ubuzima bya Papa Fransisko. Imwe mu ntego zarwo zari ugushyira imbere umuhate usangiwe n’Umwami Charles na Papa Fransisko mu kurengera ibyaremwe.
Byongeye kandi, umuhango w’isengesho ry’ubumwe bw’amatorero wabereye muri Chapelle Sistine, wasomwe mu Kilatin no mu Cyongereza, ibyashimangiye umubano mwiza umaze igihe hagati ya Vatikani n’u Bwongereza.
Uwo muhango kandi washyize mu bikorwa icyifuzo cy’Umwami Charles, nk’Umuyobozi w’ikirenga w’Itorero ry’u Bwongereza (Angilikani), umaze igihe yiyemeje gushyigikira ibiganiro n’ubufatanye hagati y’amadini atandukanye.
Umwami Charles w’imyaka 76 yageze i Roma ku mugoroba wo ku wa Gatatu ari kumwe n’Umwamikazi Camilla, mu ruzinduko ingoro ya Buckingham yasobanuye “nk’uruzinduko rw’amateka.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, bakiriwe mu Ngoro ya Apostolique n’abasirikare ba Swiss Guard, abarinzi ba Papa bambaye imyambaro y’amabara yihariye. Nyuma yaho, Umwami na Umwamikazi bagiranye ibiganiro byihariye na Papa Leo XIV mu isomero (Library) rya Papa.
Ni bwo bwa mbere aba bombi bahuraga kuva Papa Leo XIV yasimbura Papa Fransisko mu kwezi kwa Gicurasi 2025, ubwo yatorerwaga kuyobora Kiliziya Gatolika ifite abayoboke barenga miliyari 1.4 ku isi.
Umwami Charles n’Umwamikazi Camilla biteganyijwe kandi ko bazitabira umuhango wo gusenga muri Basilika ya Mutagatifu Petero iri inyuma y’inkuta z’umujyi wa Roma (Basilica of Saint Paul Outside the Walls), imwe muri kiliziya enye zikomeye za Papa, ifitanye amateka akomeye n’ingoma y’Abami b’u Bwongereza.
Umwami azahabwa icyubahiro cyihariye cyo kuba “Royal Confrater” w’iyo basilika, ndetse azanahabwa intebe yihariye yateguwe ku buryo izajya ikoreshwa na we n’abami bazamusimbura mu gihe kizaza.
Umwami Charles amaze kugirira uruzinduko i Vatikani inshuro nyinshi, aho urwaherukaga yahuye na Papa Fransisko ku ya 9 Mata, iminsi mike mbere y’urupfu rwa Papa.
Nyuma yaho, Umwami yohereje umuhungu we, Igikomangoma William, mu muhango wo gushyingura Papa Fransisko, naho umuvandimwe we, Igikomangoma Edward wa Edinburgh, yitabira Misa yo kwimika Papa Leo.
















