Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe, mu karere ka Muhanga, barasaba ko ishuri ry’inshuke riri mu mudugudu wa Munyinya ryasubizwa Leta, bavuga ko ryubatswe ku bufatanye bw’abaturage na Leta ariko nyuma rikaza guhinduka iryigenga, bituma abana babo batabasha kuryigiramo kubera igiciro kiyongereye.
Aba baturage baganiriye na ICK News bavuga ko iri shuri ryari ryubatswe hagamijwe gufasha imiryango ifite ubushobozi buke kugira ngo abana babo bagire amahirwe yo kwiga nk’abandi. Nyuma, ngo ryahawe urusengero rwa Eden Tempo, rihita rihinduka ishuri ryigenga, ibintu abaturage bavuga ko byagize ingaruka ku myigire y’abana babo.
Umwe mu baturage utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Abana bacu bigaga ku mafaranga make cyane, twishyuraga ibihumbi 10 Frw ku kwezi. Ariko kuva ryahabwa uru rusengero, ubu bishyura ibihumbi 35 Frw. Ubu higamo abafite ubushobozi gusa, naho udafite ubwo bushobozi ntiyakirwa.”
Undi muturage utuye muri Munyinya nawe utashatse ko amazina ye atangazwa, yahamije ko kuba ntabushobozi bafite bwo kujyana abana babo kuri iryo shuri ryahindutse iryigenga, byatumye bahitamo kujyana abana babo ku mashuri ari kure bityo bigatuma bakora urugendo rurerure.
Yongeraho ko bitewe n’urwo rugendo rurero, hari nubwo abana bayoba bakabura, hanyuma bigwatwara iminsi kugira ngo baboneke.
Yatanze urugero rw’uwigeze kubara agira ati: “Abana bacu basigaye bakora urugendo rurerure bajya kwiga, hari n’umwana rwose wa hano hafi uherutse kubura ajya ku ishuri kubera ko yari muto kandi yiga kure, gusa yaje koboneka nyuma y’igihe.”
Usibye kuba amwe mu mashuri ababyeyi basigaye bajyanamo abana babo ari kure, ngo hari n’ikibazo cy’ubucucike mu ishuri ribegereye rya GS Munyinya nk’uko umurezi w’igisha muri iryo shuri yabihamirije ICK News.
Umurezi wigisha kuri GS Munyinya, ishuri rya Leta rituranye n’iryo ry’inshuke, yavuze ko iri hinduka ryateje ubucucike bukabije muri GS Munyinya kuko abana benshi bavuye muri ririya shuri bahimukiyeyo.
Ati: “Kubera ko abana benshi bigaga muri ririya shuri bimukiye muri GS Munyinya, byatumye habaho ubucucike koko mbere twagiraga abanyeshuri bari muri 50 mu cyumba, ariko ubu tugeze ku banyeshuri 120 mu cyumba cy’ishuri.”

Ubucucike wy’abanyeshuri muri GS Munyinya
Aba baturage bavuga ko babajije iki kibazo bagasobanurirwa ko akarere kasinye amasezerano y’imyaka irindwi na Eden Tempo, ko nirangira bazasubizwa ishuri. Gusa, bongeraho ko iyo myaka yararangiye ariko bakamenyeshwa ko yongeweho indi myaka itanu, ibintu bavuga ko bibabangamiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, utashatse kugira byinshi avuga kuri iki kibazo, yagaragaje ko ababyeyi bagiriwe inama yo kujyana abana babo kuri GS Munyinya mu gihe badafite ubushobozi bwo kuri iryo shuri risigaye ryigenga.
Ati: “Udashoboye kuharerera yajyana umwana we kuri GS Munyinya.”
Icyo aba baturage bahurizaho ni ugusaba inzego z’ubuyobozi gusuzuma iki kibazo, bagasubizwa ishuri bavuga ko ari irya Leta, kugira ngo abana babo bongere kubona amahirwe yo kwiga mu buryo buboroheye.

Ababyeyi bavuga ko batakirerera muri iri shuri kandi bararyiyubakiye bafatanyije na Leta













