Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ibihano bishya byafatiwe sosiyete ebyiri zikomeye z’u Burusiya zicuruza peteroli, Rosneft na Lukoil, mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Moscow kugira ngo yemere kugirana amasezerano y’amahoro na Ukraine.
Ibi bihano byatangajwe nyuma y’umunsi umwe Perezida Donald Trump asubitse inama yari iteganyijwe kugirana na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin i Budapest, avuga ko iyo nama “ntacyo yari imaze”.
Ku wa Gatatu, Uburusiya bwagabye ibitero bikomeye kuri Ukraine byahitanye nibura abantu barindwi, barimo n’abana. Trump yavuze ko ibiganiro na Putin “bitagira icyo bitanga”,
Ati: “Buri gihe mvuganye na Vladimir Putin tugirana ibiganiro byiza, ariko ntaho bigera rwose.”
Ibi yabitangaje nyuma yo guhura na Mark Rutte, Umunyamabanga Mukuru wa NATO, baganira ku mishyikirano y’amahoro iri hagati y’impande zombi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi ry’imari, Scott Bessent, yavuze ko ibi bihano bishya byatewe n’uko Perezida Putin yanze guhagarika intambara “idafite ishingiro”.
Mu itangazo yagize ati: “Igihe kirageze cyo guhagarika kwica abantu no kugira agahenge ako kanya.”
Avugana na Rutte muri Oval Office, Trump yavuze ko yizeye ko ibi bihano bishya bizafasha gusunika ibiganiro bigana ku bwumvikane.
Yagize ati: “Numvise ko igihe kigeze. Twarategereje bihagije.”
Yongeyeho ko nubwo ibi bihano bikomeye, bishobora gukurwaho vuba igihe u Burusiya bwemeye guhagarika imirwano.
Rutte yashimye iki gikorwa cya Trump, avuga ko “kongera igitutu kuri Putin ari ingenzi mu gusunika inzira y’amahoro.”
Trump na Putin baherukaga guhura muri Alaska mu kwezi kwa Kanama, baganira ku buryo intambara yahagarara. Gusa, inama ya kabiri yari iteganyijwe muri Budapest yasubitswe.
Ubu itandukaniro hagati y’uburyo Amerika n’Uburusiya babona amahoro rirushaho kugaragara. Trump yavuze ko ikibazo nyamukuru ari uko Moscow yanga guhagarika imirwano ku mirongo y’urugamba iriho ubu.
Umunyamabanga wa Leta wa Amerika Marco Rubio yavuze ko Amerika igifite ubushake bwo kuganira n’u Burusiya. Mu cyumweru gishize, u Bwongereza nabwo bwafatiye ibihano nk’ibyo Rosneft na Lukoil.
Minisitiri w’Imari w’Ubwongereza Rachel Reeves yavuze ati: “Nta mwanya peteroli y’u Burusiya ifite ku masoko mpuzamahanga.”
Ambasade y’u Burusiya i Londres yatangaje ko gufatira ibihano sosiyete zayo bizahungabanya itangwa ry’ibikomoka kuri peteroli ku isi ndetse bikazamura ibiciro. Yongeyeho ko ibi bihano bizagira ingaruka ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kandi bigatuma ibiganiro by’amahoro birushaho kugorana.
Izi sosiyete ebyiri za peteroli z’u Burusiya zohereza utugunguru miliyoni 3.1 twa peteroli ku munsi. Rosneft ifite hafi 50% by’umusaruro wa peteroli yose y’u Burusiya, bingana na 6% by’umusaruro w’isi yose.
Peteroli na gazi ni byo byinjiriza u Burusiya amafaranga menshi, kandi abakiriya bakuru barimo u Bushinwa, u Buhinde na Turukiya. Trump yasabye ibi bihugu guhagarika kugura peteroli y’u Burusiya kugira ngo “hashyirweho igitutu cya politiki kuri Kremlin.”
Ibi bihano bya Amerika byashimwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza Yvette Cooper, wavuze ko “ibyakozwe na Amerika ari intambwe ikomeye mu guharanira amahoro.”
Perezida wa Komisiyo ya EU Ursula von der Leyen nawe yavuze ko yaganiriye na Bessent ku bijyanye no kutitabira kwa Moscow gahunda y’amahoro. Yashimye kandi ibihano bishya bya EU birimo guhagarika gutumiza gazi y’u Burusiya.
Ku rubuga rwe rwa X, Von der Leyen yanditse ati: “Ubutumwa butangwa n’impande zombi z’inyanja ya Atlantika ni uko tuzakomeza gushyira igitutu ku munyagitugu.”
Muri uyu mwaka kandi, Amerika n’u Bwongereza byafatiye ibihano izindi sosiyete z’u Burusiya nka Gazprom Neft na Surgutneftegas.
Muri White House, Trump na Rutte baganiriye ku mushinga w’ingingo 12 wateguwe na NATO na Ukraine, ugamije guhagarika imirwano aho iri, gusubiza abana bajyanywe ku ngufu, no guhererekanya imfungwa hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
Uwo mushinga uteganya kandi ikigega cyo gusana Ukraine, inzira yo kwinjira muri EU, no kongera igitutu cy’ubukungu ku Burusiya.
Trump aherutse kuvuga ko atashakaga inama y’imburagihe na Putin i Budapest kuko “Moscow yanga guhagarika intambara ku mirongo iriho ubu.”
Ati: “Naravuze nti: muhagarikire aho imirwano igeze. Mujye mu rugo. Mureke kurwana, mureke kwica abantu.”
Icyakora umuvugizi wa Kremlin Dmitry Peskov yavuze ko “imyumvire y’u Burusiya itigeze ihinduka”, ashimangira ko bushaka ko ingabo za Ukraine zisohoka mu karere ka Donbas.
Trump yanenze inkuru za Wall Street Journal zivuga ko Amerika yemeye ko Ukraine ikoresha ibisasu bya misile birasa kuri mu Burusiya, avuga ko ari “amakuru y’ibinyoma”.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky we yavuze ko asaba Amerika kumuha misile za Tomahawk, yizeye ko ibyo byafasha gushyira u Burusiya ku meza y’ibiganiro.













