OIP-1.jpg

RIB yataye muri yombi ‘umuvugabutumwa’ wagaragaye asaba abantu amafaranga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’igihugu, kuri uyu wa kabiri tariki 21 Ukwakira 2025, yafashe ndetse yerekana Bucyanayandi Emmanuel, ucyekwaho kwiyita umuvugabutumwa, akaba ukurikiranyweho gukoresha ubuhanuzi nk’intwaro yo gutera abantu ubwoba no kubasaba amafaranga.

‎RIB ibinyujije Ku rubuga rwayo rwa X (yahoze ari Twitter) yatangaje ko Bucyanayandi yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agira ati: “Hari ibyago by’urupfu n’indwara bibugarije, musabwe gutanga amafaranga kugira ngo murindwe, kandi muzabona inyungu yo gukubirwa inshuro eshanu ibyo mwatanze nk’ituro.”

‎Rib yakomeje ivuga ko uwo mugabo yafashwe, kuri  ubu afungiye kuri  sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

‎RIB Kandi yibukije abantu bose kudaha agaciro ibintu byose bibizeza ibitangaza  kuko biba bigamije kubatwara ibyabo no kubayobya.

‎Yagize iti : “Tuributsa Abanyarwanda kudaha agaciro inyigisho nk’izo zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubambura imitungo no kubayobya. Ni byiza ko abantu bakomeza kwita ku murimo no kwiteza imbere mu buryo bwemewe n’amategeko.”

‎‎RIB ku bufatanye na Polisi,  ikomeje kwihanangiriza abantu bose bihisha mu buhanuzi bagamije kwiba no kuriganya abandi, ivuga ko batazihanganirwa na gato.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads