Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, yafunzwe imyaka itanu nyuma yo guhamywa ibyaha byo kwakira no gukoresha amafaranga aturutse kuri Muammar Gaddafi, wahoze ayobora Libya, mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa mu mwaka wa 2007.
Ni ubwa mbere mu mateka y’u Bufaransa uwahoze ari perezida afunzwe, nyuma ya Philippe Pétain, wayoboye u Bufaransa mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi, wafunzwe mu 1945 azira ubugambanyi.
Sarkozy, wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, yahamijwe igifungo cy’imyaka itanu, ariko yahise ajuririra icyo cyemezo cy’urukiko.
Mu gihe yinjiraga muri gereza, yabwiye Abafaransa ko badakwiye kumuhangayikira kuko umuryango we umuri hafi kandi yizeye ko ubutabera buzamurenganura.
Yagize ati: “Ndangira ngo mbwire abaturage b’u Bufaransa ko batafunze uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, ahubwo ko bafunze inzikarengane. Ndabasaba kutampangayikira kuko umugore, n’abana bange bandi hafi, ariko nkaba mbabajwe n’uyu mwanzuro wo kwihorera”.
Sarkozy afunzwe mu buryo bwihariye kubera umutekano we. Afungiye muri gereza ya La Santé i Paris, aho afite icyumba gito kirimo ubwiherero, ameza, na televiziyo. Yemerewe kandi amasaha make yo kugorora ingingo buri munsi.
Uyu mugabo w’imyaka 70, akomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko atagize uruhare mu kwakira amafaranga ya Gaddafi, ahubwo ko abamukoreye hafi ari bo bashobora kuba barabigizemo uruhare.
Sarkozy, w’imyaka 70, yakatiwe imyaka itanu y’igifungo ariko akomeje guhakana ibyaha ashinjwa, avuga ko atigeze yakira amafaranga ya Gaddafi, ahubwo ko abamukoreye hafi aribo bakoze amakosa.
Nubwo yemeza ko atinya gufungwa, yavuze ko azakomeza gukomera kandi akizera ko ukuri kuzatsinda














