Abaturage bo mu Murenge wa Kigoma, mu Karere ka Huye, barishimira umushinga SPARK MicroGrants bavuga ko wabahinduriye imibereho, ukabafasha kwivana mu bukene no gutangira inzira y’iterambere rirambye.
Abagenerwabikorwa b’uyu mushinga babanje guhugurwa amezi atandatu binyunze mu nama y’inzira y’iterambere izwi nka ’Facilitated Collective Action Process (FCAP), igamije kongerera abaturage ubushobozi bwo kwifatira umwanzuro, gucunga neza umutungo wabo no gukora ibikorwa by’iterambere abaturage bihitiyemo.
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Musebeya n’utundi tugari two mu Murenge wa Kigoma bavuga ko uyu mushinga wabahaye icyizere cy’ejo hazaza, cyane ko wabigishije uburyo bwo kubyaza umusaruro umutungo muto bafite.
Nyirahabimana Florence, umwe mu bagenerwabikorwa, yagize ati: “Ntatungo nagiraga, icyakora nari nararagijwe ihene y’umuturanyi, ariko kuva Spark yaza, yaduhaye amahugurwa ashingiye ku kubyaza umusaruro amafaranga make dufite.”
Yakomeje agira ati: “Ku ntangiriro, SPARK yampaye ingurube yishashi ifite agaciro k’ibihumbi 80,000, hanyuma iyo ngurube nayo yampaye umusaruro w’ibibwana icyenda, nitura bibiri. Nayigurishije ibihumbi 300,000 maze nubaka inzu yo kubamo.”
Nyirahabimana yakomeje avuga ko uyu mushinga ubu wanamuhaye inka y’inyana. Ati: “Ubu nayo irihafi kubyara, mbona ifumbire, ndahinga nkeza, ubu mba heza kubera Spark.”
Ndagijimana Samson nawe ashimangira ko SPARK yamuhinduriye imibereho.
Ati: “Numvaga ntakorora inkoko cyangwa ihene kuko nabonaga ntacyo byangezaho, ariko nasanze ari ukwibeshya cyane. Namenyeko nta tungo rito ribaho ritakugeza kure.” SPARK yahinduye iyo myumvire, ndetse inampa ingurube yatumye nubaka inzu, ndihira abana amafaranga y’ishuri n’ubwisungane mu kwivuza. Ubu ubukene narabwambutse.”
Ni mugihe uwitwa Minani nawe utuye muri uyu murenge avuga ko ingurube yahawe n’uyu mushinga wamugejeje kuri byinshi. Ati: “Naguze amabati ndubaka, abana bariga, mbese ngewe ndishimye kubera SPARK yaje ari igisubizo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Bankundiye Alexis, yavuze ko SPARK yafashije abaturage guhindura imyumvire no gutekereza ku iterambere rishingiye ku bushobozi bafite aho gutegereza inkunga.
Ati: “Bakomereze aho. Bakomeze biteze imbere badategereje inkunga zivuye ahandi kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.”
Spark MicroGrants ni Umuryango Mpuzamahanga Udaharanira inyungu ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukaba waratangiye gukorera mu Rwanda mu 2010.
Kuri ubu ukorera mu turere dutandatu turimo Huye, Gicumbi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyabihu. Uyu mushinga kandi ukorera mu bihugu bya Uganda, u Burundi, Ghana, Liberia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Malawi na Ghana.
Umwanditsi: Ishimwe Diane













