OIP-1.jpg

Nicki Minaj uherutse kuvuga ko yavuye mu muziki, agiye gutaramira muri Afurika y’Epfo

Umuraperikazi w’icyamamare ku isi, Nicki Minaj, yongeye kuvugisha abantu nyuma yo gutangaza ko we n’itsinda rye bari gutekereza ku buryo yakorera igitaramo muri Afurika y’Epfo.

Mu kiganiro yagiranye n’abafana be kuri Space ya X, Minaj yashimiye cyane abakunzi b’umuziki we bo muri Afurika y’Epfo ku rukundo n’inkunga bamuha, ashimangira ko ashobora kubataramira vuba.

Yagize ati: “Nshimishwa cyane n’uburyo abafana bo muri Afurika y’Epfo bankunda kandi bakampa imbaraga. Ubu ndi kumwe n’itsinda ryanjye tureba uko twategura igitaramo cyangwa iserukiramuco rizabera muri Mzansi.”

Urukundo Minaj agaragarizwa n’abafana bo muri Afurika y’Epfo rwiyongereye cyane nyuma y’uko indirimbo ye yakoranye na Lil Wayne, “Banned From No”, yigaruriye imitima ya benshi. Iyo ndirimbo yabaye iya mbere ku rutonde rwa iTunes mu cyumweru kimwe, kandi iracyari mu zikunzwe cyane muri icyo gihugu.

Ibi bitangajwe mu gihe hari hashize iminsi mike Nicki Minaj atangaje ko atagisohora album nshya ndetse n’izindi ndirimbo ze zisa n’aho zahagaze, ibintu byateje impaka n’impungenge ku mbuga nkoranyambaga.

Si ubwa mbere Minaj agaragaza ko ashobora kuva mu muziki, kuko muri 2019 yari yatangaje ko asezeye kugira ngo yite ku muryango, ariko nyuma y’amezi make asohora indirimbo nshya, asaba imbabazi avuga ko yabivuze yatewe n’umunaniro.

Nyuma yaho, mu 2023, yagarukanye imbaraga zidasanzwe asohora Pink Friday 2, album yakunzwe cyane ku isi yose, igaragara mu myanya ya mbere ku mbuga nka Billboard na Spotify.

Ku wa 15 Ukwakira 2025, Minaj yongeye kuvuga ko ashobora guhagarika umuziki, amagambo yateje impungenge abafana be, nubwo bamwe babifashe nk’“agatwiko ka Minaj” — bibuka ko na mbere yabikoze ariko akagaruka afite imbaraga nshya.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads