OIP-1.jpg

U Bufaransa: Inzu ndangamurage ya Louvre yafunze imiryango nyuma yo gusurwa na benengango

Inzu ndangamurage ya Louvre I Paris mu Bufaransa, imwe mu zisurwa cyane kurusha izindi ku isi, yafunze imiryango yayo ku wa mbere nyuma y’uko habaye ubujura bukomeye bwakozwe n’abantu bivugwa ko ari “abanyamwuga”, batwaye imirimbo y’ibwami y’agaciro katagira ingano.

Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano avuga ko ku manywa y’ihangu, aba bajura bitwaje ibikoresho byihariye byo gukata ibirahure binjiye muri iyi nzu ndangamurage, biba imirimbo umunani y’agaciro kanini cyane, hanyuma bahunga bakoresheje moto nto zizwi nka scooters.

Ubujura bwabaye ku cyumweru hagati ya saa 09:30 na 09:40 za mu gitondo ku isaha yo muri Paris, mu gihe gito nyuma y’uko inzu yari imaze gufungura imiryango yayo.

Uko ubujura bwagenze

Amashusho yafashwe na za CCTV agaragaza abantu bane bakoresheje imodoka ifite ibyuma bizamura abantu hejuru (nacelle élévatrice), bibafasha kugera ku gice cya Galerie d’Apollon (Gallery of Apollo), aho iyo mirimbo yari ibitswe.

Babiri muri bo bakoresheje disiki (disque) idasakuza mu gukata ibirahure, barinjira imbere, bateza ubwoba abarinzi bari hafi aho, maze bakuramo imirimbo y’agaciro yari ibitswe mu macomeka y’ikirahure, hanyuma bahita batoroka.

Mu gihe intabaza zatangiraga kuvuga, abakozi b’inzu ndangamurage bahise batabaza inzego z’umutekano, banafasha gusohora abayisuraga mu buryo bwihuse kandi butekanye, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Umuco y’u Bufaransa.

Minisitiri w’Umuco, Rachida Dati, yabwiye televiziyo TF1 ko abajura bari bambaye udukoresho duhisha isura (masks), binjiye muri Louvre “batuje”, bakamena ibirahure bibikwamo imirimbo mu buryo bwihuse kandi butagaragaza urugomo.

Yagize ati: “Nta muntu wakomerekeye muri iki gikorwa. Ibyabaye byari ubunyamwuga buhanitse, byateguwe neza,”

Na ho Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Laurent Nuñez, yatangarije France Inter Radio ko ubujura bwose bwamaze “iminota itarenga irindwi gusa,” ashimangira ko ari “igikorwa cyihariye cyateguwe n’ababizi neza.”

Ubu, polisi irimo guhiga abantu bane bakekwaho uruhare muri ubu bujura yifashishije amashusho yafashwe n’ibyuma bya CCTV kugira ngo ikurikirane inzira banyuze.

Imirimbo yibwe

Abayobozi mu Bufaransa bemeje ko imirimbo umunani y’agaciro kadasanzwe ari yo yatwawe. Iyo mirimbo irimo: Ikamba ryo ku mutwe n’agafashi (broche) byari iby’umwamikazi Eugénie, wari umugore wa Napoleon II, umukufi w’ibuye ry’agaciro ry’icyatsi kibisi rya ‘emerald’ n’amaherena ya ’emerald’ byari iby’umwamikazi Marie Louise, ikamba, umukufi, n’amaherena bikoze mu ibuye ry’agaciro gakomeye rya ‘sapphire’ byari iby’Umwamikazi Marie-Amelie n’Umwamikazi Hortense ndetse n’agafashi k’agaciro kazwi nka ” broche reliquaire”

Iyi mirimbo yose, niyo mu kinyejana cya 19, yahoze ari umutungo w’ibwami kandi itamirijwe amabuye y’agaciro menshi arimo ibihumbi bya diyama,sapphire’, na ‘emeralds’.

Abashinzwe iperereza bavuze ko indi mirimbo ibiri, harimo ikamba ry’Umwamikazi Eugénie, yatoraguwe hafi y’aho ubujura bwabereye, bikekwa ko yatakaye ubwo aba bajura bari mu nzira yo guhunga.

Minisitiri Nuñez yavuze ko iyi mirimbo yibwe ari ibintu “by’agaciro kadasanzwe kandi bifite umurage utagereranywa.” Yongeyeho ko ubutegetsi bwafashe ingamba zihariye zo gukaza umutekano mu nzego zose zifite umutungo ndangamuco w’igihugu.

Louvre yafunzwe by’agateganyo

Nyuma y’iki gikorwa cy’ubujura, ubuyobozi bwa Louvre bwatangaje ko inzu izakomeza gufunga by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje, kandi hakigwa uburyo bwo kongera umutekano mu nyubako zayo.

Iyi nzu ndangamurage, isurwa n’abantu barenga 30 miliyoni buri mwaka, ni imwe mu birango bikomeye by’umuco n’amateka y’u Bufaransa, kandi iri mu nzu ndangamurage zikomeye ku isi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads