OIP-1.jpg

U Bwongereza bwemeje umuti uterwa umuntu ukamurinda kwandura SIDA

Ku nshuro ya mbere, Ubwongereza n’agace ka Wales bigiye gutangira gukoresha ku mugaragaro umuti uterwa inshuro nke mu mwaka ugamije kurinda abantu kwandura virusi itera SIDA.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi ari intambwe y’ingenzi mu rugamba rwo kugabanya ubwandu bushya bwa virusi, cyane ko iki gihugu cyihaye intego yo kuba cyarabuhagaritse burundu bitarenze 2030.

Uwo muti mushya witwa Cabotegravir (CAB-LA) uterwa inshuro esheshatu mu mwaka (buri mezi abiri), akaba ari uburyo bushya buje bwunganira ibinini bya PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis) bisanzwe bifatwa buri munsi n’abatanduye VIH kugira ngo birinde kuyandura.

Inzobere mu buzima zivuga ko uyu muti ari icyizere gishya cyane cyane ku bantu bafite imbogamizi zo kubona no gufata buri munsi ibinini bya PrEP, birimo abakora uburaya, abatagira aho baba, abafite ubushobozi buke, ndetse n’abahura n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Minisitiri w’Ubuzima w’u Bwongereza, Wes Streeting, yagize ati: “Kwemeza uyu muti ni ikimenyetso cy’uko guverinoma yacu yiyemeje gukoresha imiti igezweho mu kurengera ubuzima, nta n’umwe isize inyuma. Ku bantu batabona ubundi buryo bwo kwirinda, iki ni ikimenyetso cy’icyizere.”

Uyu muti uje mu gihe mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi (OMS) ryari ryemeje undi muti witwa Lenacapavir, uterwa rimwe mu mezi atandatu ugafasha mu kurinda umuntu kwandura cyangwa gukwirakwiza virusi ya VIH.

Uyu muti wa Cabotegravir uzajya uterwa umuntu mukuru ariko ufite ibiro by’umuntu ufite ubuzima bwiza, kandi uri mu byago byo kwandura SIDA. Umuntu umwe azajya aterwa inshuro esheshatu ku mwaka, bikamurinda virusi mu buryo bwizewe.

Nubwo igiciro cyawo kiri hejuru kuko kigera ku £7,000 ku mwaka (asaga miliyoni 13 Frw), Minisiteri y’Ubuzima y’u Bwongereza yavuze ko iri gukorana n’uruganda ViiV Healthcare rwawukoze kugira ngo bagabanye icyo giciro, umuti ubashe kugera kuri benshi.

Abantu 1,000 ni bo bazahabwa uyu muti ku ikubitiro muri gahunda y’igerageza, mu gihe ubushakashatsi bugikomeza kugira ngo harebwe niba ntangaruka z’igihe kirekire ku bazawufata bazahura nazo.

Ubundi, uburyo bwa PrEP bwari busanzwe bukoreshwa mu buryo bw’ibinini bifatwa buri munsi, kandi bwagaragaje ubushobozi bwo kugabanya cyane ibyago byo kwandura virusi. Gusa si bose babasha kubibona cyangwa kubifata uko bikwiye.

Bamwe mu babukoresha bavuga ko bibatera ipfunwe, abandi bagasanga bidahendukiye buri wese. Iyo miti kandi ntiboneka henshi cyane cyane mu bihugu bikennye.

Cabotegravir rero itanga icyizere gishya: ushobora kwirinda igihe kirekire, udakeneye gufata imiti buri munsi cyangwa kujya kwa muganga kenshi.

Kugeza mu mwaka wa 2023, abantu basaga miliyoni 40 babana na virusi itera SIDA ku isi. Muri bo, 65% babarizwa mu gace ka Afurika (WHO Africa Region). Nubwo imiti igabanya ubukana bwa virusi iboneka henshi, urukingo rwa SIDA ntiruraboneka kugeza ubu.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads