Umusore witwa Iradukunda Eric, w’imyaka 24 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Muhanga, yitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’urukuta rw’inzu rwarimo gusenywa, mu gihe abandi bantu batatu barimo abagore babiri bakomeretse bikomeye.
Ibi byabaye ahagana saa 11:30 zo kuri uyu munsi tariki ya 15 Ukwakira 2025, bibera mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Gitarama, mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, ahari gusenywa amazu ahagomba kwagurirwa umuhanda Muhanga-Ngororero.
Ababonye ibyabaye bavuga ko abantu bane barimo gusenya inzu y’uwitwa Mukamasabo Immaculée, bagwiriwe n’igikuta nyuma yo gufata icyemezo cyo gusunika igikuta cyose icyarimwe mu buryo butizewe.
Sugira Ngabo Martin, umwe mu bari aho, yagize ati: “Bari basanzwe bari gukuraho itafari rimwe ku rimwe, hanyuma umwe muri bo ati ‘reka duhirike igikuta cyose turangize vuba.’ Ako kanya ni ko cyahise kibagwaho, umwe ahita apfa abandi barakomereka.”
Hakizimana Enock, ukora akazi ko gupakira imizigo imodoka hafi yahabereye iyi mpanuka yagize ati: “Narimo mpakira imizigo mu modoka aho imodoka ziparika, mbona igikuta kirahanutse. Twahise twihutira gutabara, dusangamo umugabo wamaze gupfa, abagore babiri n’undi mugabo bakomeretse cyane.”
Musaniwabo Amina, utuye hafi y’ahabereye impanuka, yavuze ko yahageze nyuma gato igikuta kimaze kugwa.
“Nahageze nsanga umurambo w’umugabo n’umugore wakomeretse bikomeye, nahise mpamagara ubutabazi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yavuze ko amakuru y’iyi mpanuka bayamenye ikimara kuba ndetse bahita bihutira gutabara bari kumwe na polisi ndetse na RIB.
“Twahageze turi kumwe na Polisi ndetse na RIB. Twasanze ari abantu bane barimo basenya urukuta rw’inzu yahazagurirwa umuhanda, urwo rukuta rwaje kugwira Iradukunda Eric ahita apfa, abandi barakomereka.”
Abakomeretse barimo Bazubagira Nema, Nyirabukundi Jeannette (bo mu Murenge wa Gifumba), na Sezibera Emmanuel, bose bahise bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo bavurwe. Umurambo wa nyakwigendera na wo wajyanywe ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa byo gusenya cyangwa guhindura imiterere y’inzu, byakagombye gukorwa ababikora bafite ibikoresho by’ubwirinzi bihagije kandi bakubahiriza amabwiriza n’inyandiko zibifitiye uburenganzira. Iyo bitagenze neza, bishobora gutera impanuka zikomeye, zanatwara ubuzima bw’abantu, nk’uko byagenze kuri uyu musore.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Kamanzi Hassan, yemeje iby’iyi mpanuka anasobanura uko byagenze.
“Ni abaturage bishyuwe bakuragaho basenyaga inzu n’uko bagwirwa n’urukuta. Umwe yitabye Imana, abandi bahise bajyanwa kwa muganga i Kabgayi kandi ubu barimo koroherwa. Umubiri w’uwitabye Imana nawo uri gukorerwa isuzuma.”
Yakomeje agaragaza ko inzego za Polisi zahise zitabara ndetse zinatanga ubutabazi bwihuse. Yifatanyije n’umuryango wabuze uwabo, anasaba abaturage bose kugira amakenga mu gihe bari mu bikorwa byo gusenya inyubako.
“Twihanganishije umuryango wa nyakwigendera. Tunaboneraho gusaba abaturage bari guswnya izi nzu ahazanyura umuhanda kugira ubushishozi, kuko ntabwo bikwiye ko haba hari abantu bicara munsi y’inyubako igihe ziri gusenywa,” yavuze Kamanzi.
Yongeyeho ati: “Abari gusenya nabo bakwiriye kubikorana ubushishozi, bagahera ku gisenge aho guhera hasi kandi bakabikorana ubwitonzi kuko iyo bikozwe nabi bibyara impanuka.”















