Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Brazil, Vinícius Júnior, yagize ibyago nyuma y’uko inzu ye iherereye mu gace ka La Moraleja mu mujyi wa Madrid, muri Espagne ifashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Kane.
Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Espagne, iyo nkongi yaturutse mu nzu nto iri mu rugo rwe. Iyo nzu yatangiriyemo umuriro irimo ‘sauna’ isanzwe ikoreshwa n’uyu mukinnyi mu kuruhukiramo no kumufasha gutuma umubiri we umera neza.
Birakekwa ko inkongi yaturutse ku kibazo cy’amashanyarazi.
Abari muri urwo rugo rwa Vinícius Junior bahise bahamagara inzego z’umutekano, bazana imodoka zishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro. Abashinzwe kuzimya umuriro bageze aho inkongi yabereye vuba, bashobora gukiza inzu itarashya yose, bituma ntahabyangirikiye byinshi.
Vinícius w’imyaka 25 ntiyari mu rugo igihe inkongi yabaga kuko ari mu gihugu cya Brazil, aho yagiye kwifatanya n’ikipe y’igihugu mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Kugeza ubu, nta muntu wakomeretse cyangwa ngo apfire muri iyo nkongi. Polisi ya Madrid ikomeje gukora iperereza ku cyateye inkongi, ndetse no kubarura ibyangiritse kugira ngo ibikoresho bya Vinícius bihabwe agaciro mu buryo bw’ubwishingizi.

Umwanditsi: Ndungutse Joyeux