OIP-1.jpg

Karongi: Uko Koperative Abahizi yahinduye ubuzima bw’urubyiruko rwa Mubuga

Urubyiruko rutandukanye rwo mu murenge wa Mubuga, mu karere ka Karongi, ruvuga ko rwishimira iterambere rumaze kugeraho rubikesha akazi rukora kajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakorera muri Koperative Abahizi icukora ayo mabuye ahazwi nka Runzenze.

Uwihanganye Phillipe, utuye mu kagari ka Nyagatovu, avuga ko iyi koperative yatumye abona uburyo bwo kwiteza imbere mu buzima bwe bwa buri munsi.

Yagize ati: “Ku bwanjye, navuga ko ubuzima bwanjye bwahindutse cyane kubera Koperative Abahizi. Ubu nshobora kwigurira amatungo magufi n’amaremare. Ubu mbasha kwigurira ipanaro ndetse natangiye no kugura ubutaka.”

Si ibyo gusa akesha ubucukuzi bw’amabuye bukorwa n’iyi Koperative, cyane ko anavuga ko ubu amaze no gufungura iduka ricuruza ibintu bitandukanye cyane cyane ibyo kurya.

Ati: “Ibyo byose mbikesha kuba nkora muri ubu bucukuzi.”

Byuma Thomas, nawe yashimangiye ko amaze kubaka inzu ye bwite, kandi ateganya kuyikora neza bitarenze uyu mwaka, abikesha gukora mu Abahizi.

Yagize ati: “Iyi nzu nyikesha akazi nkora mu bucukuzi. Mbese navuga ko hari intambwe igaragara nateye.”

Nshimyumukiza Emmanuel we avuga ko ubushobozi yakuye muri iyi Koperative, bwamufashije kugura ishyamba no gutangiza umushinga wo korora inkoko.

Ati: “Amafaranga nakuye mu bucukuzi yatumye nshobora kugura ishyamba no gutangira ubworozi bw’inkoko. Ni ibintu nashakaga gukora kuva kera.”

Si abakozi bacukura amabuye gusa bavuga ibyiza bungukiye mu gukorana na Koperative Abahizi, koko na Niyonsenga Samuel, ukora akazi ko gutwara abantu ku ipikipiki (moto) muri ako gace, nawe avuga ko iyi koperative imuha akazi ko gutwara abantu bayikoramo, bigatuma ashobora kwishyura moto yaguze ku ideni rya banki no kwiteza imbere.

Ati: “Ndashimira iyi koperative kuko imfasha kwishyura inguzanyo ya banki naguzemo iyi moto. Ubu nenda kurangiza kwishyura bitewe n’ibiraka iyi koperative igenda impa byo kujya kubazanira amavuta y’imashini ndetse no gutwara bamwe mu bakozi bayo bagiye muri gahunda zitandukanye zijyanye n’akazi kabo ka buri munsi.”

Umukozi ushinzwe ibikorwa muri Koperative Abahizi ku ishami rya Mubuga, Ndayishimiye Gédéon , yabwiye ICK News ko na bo bishimira ubufatanye bagirana n’abaturage ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere imikorere ya koperative.

Yagize ati: “Turashimira abaturage kuko bakomeje kudufasha mu buryo butandukanye, cyane cyane mu kugaragaza aho bakeka ko hari amabuye. N’aba bakozi bacu, cyane cyane urubyiruko, bakora cyane nk’abikorera ku giti cyabo, bigatuma natwe tubona inyungo, bityo nabo tukabasha kubishyura neza.”

Yakomeje asobanura ko iyo habayeho ubufatanye bwiza n’abaturage ndetse n’urubyiruko rukora neza, umusaruro wiyongera, kandi bigafasha koperative gukomeza kwaguka no kunguka.

Koperative Abahizi yatangiye ibikorwa byayo muri uyu murenge mu mwaka wa 2017, aho icukura amabuye ya Gasegereti. Imaze gutanga akazi ku bantu batandukanye, benshi muri bo bakaba ari urubyiruko.

Nk’uko bitangazwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB), Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugeza kuri miliyari 2.17 z’amadolari ya Amerika buri mwaka ava mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitarenze umwaka wa 2029.

Umwanditsi: Niyirora Theogene

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads