OIP-1.jpg

Kudasinzira neza bishobora gutera gusaza k’ubwonko imburagihe — Ubushakashatsi

Abashakashatsi batangaje ko gusinzira nabi byihutisha gusaza k’ubwonko, bigatuma buboneka nk’aho bushaje kurusha uko bwakabaye bumeze. Ibi byagaragajwe n’ubu bushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara n’ikinyamakuru gicishwamo ubushakashatsi ‘The Lancet’.

Nk’uko ubwo bushakashatsi bubigaragaza, gusinzira bifasha umubiri gusubira ku murongo no kurinda ubwonko. Iyo gusinzira bihungabanye, ubwonko bushobora guhura n’ingaruka zikomeye zirimo kugabanuka k’ubushobozi bwo gutekereza no kwiyongera kw’ibyago byo kurwara indwara yo gutakaza ubushobozi bwo gutekereza (dementia).

Gusinzira si uguruhuka k’umubiri gusa, ahubwo bifasha kugenzura imikorere y’imisemburo, gushyigikira ubudahangarwa bw’umubiri, gusukura imyanda mu bwonko, ndetse no gukomeza imikoro y’ububiko bw’amakuru mu bwonko.

Ariko uko umuntu agenda asaza, ibibazo byo gusinzira biriyongera, kandi ibyo bibazo bishobora kugira uruhare rukomeye mu kugabanuka k’ubushobozi bwo gutekereza no mu kuzamura ibyago bya dementia. Ubushakashatsi buragaragaza ko “ibibazo byo gusinzira bishobora guteza imbere indwara ya dementia,” bityo gusinzira nabi si uko ari ingaruka y’indwara y’ubwonko gusa, ahubwo bishobora no kuyihutisha.

Abashakashatsi basuzumye amakuru y’abantu barenga 27,000 bafite imyaka yo hagati n’abakuze, bakoresheje uburyo bugezweho bwo gusuzuma ubwonko hakoreshejwe amashusho (brain imaging) kugira ngo bapime “imyaka y’ubwonko,” aribwo buryo bwerekana uko ubwonko bugaragara mu myaka ugereranyije n’imyaka nyakuri y’umuntu.

Iyo ubwonko bugaragaye bukuze kurusha uko bwakabaye, ibi bishobora kugaragaza impinduka z’ibanze mu buzima bw’ubwonko zishobora gutera kugabanuka k’ubushobozi bwo gutekereza. Mu byavuye mu bushakashatsi, abantu babura ibitotsi cyangwa batagira uburyo bwo gusinzira neza bagaragaje ubwonko bukuze kurusha imyaka yabo nyakuri.

Ku kigereranyo rusange, abantu bafite imikorere yo gusinzira iringaniye bagaragaje ubwonko bukuze imyaka 0.6 kurusha imyaka yabo nyakuri, mu gihe abadasinzira neza bagaragaje ubwonko bukuze hafi umwaka umwe kurusha imyaka yabo isanzwe.

Ikindi kandi, kugabanuka kwa kimwe mu bipimo by’ubuzima bwo gusinzira neza byatumaga icyuho cy’imyaka y’ubwonko cyiyongera hafi kimwe cya kabiri cy’umwaka.

Ubushakashatsi bwanagaragaje ko umubiri ugaragaza ubudahangarwa buto ku ndwara, biteza ibyago biri hejuru 10% mu kudasinzira neza no gusaza k’ubwonko.

Ubu bushakashatsi bushya bwanasuzumye ubuzima bwose bwo gusinzira, harimo igihe umuntu asinziriye, ikibazo cyo kutabasha gusinzira (insomnia), amajwi asohoka mu gihe umuntu asinziriye, gushaka gusinzira ku manywa, ndetse n’imikorere kamere y’igihe cyo gusinzira no kubyuka .

Bamaze guhuza ibyo byose, abashakashatsi banzuye ko kudasinzira neza bishobora kugira ingaruka zifatika ku bwonko.

Kugira ubwonko bugaragara ko bukuze kurusha imyaka nyakuri y’umuntu, ni ikimenyetso cya mbere cy’uko ubuzima bw’ubwonko butameze neza.

Ubu bushakashatsi butanga igitekerezo cy’uko kunoza gusinzira bishobora kuba uburyo bworoshye kandi bushoboka bwo kurinda ubwonko no kugabanya ibyago byo kurwara ‘dementia’ mu gihe kizaza.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads