OIP-1.jpg

U Budage: Ikibuga cy’indege cya Munich cyafunzwe amasaha arindwi kubera Drones zahagaragaye

Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Munich cyafunzwe mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane, mu gihe cy’amasaha hafi arindwi, nyuma y’uko mu kirere cyacyo hagaragaye indege zitagira abapilote (drones). Iki gikorwa cyahungabanyije gahunda z’ingendo z’indege ndetse kigira ingaruka ku bagenzi barenga 3,000.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iki kibuga, indege 17 zari ziteganyijwe guhaguruka zahagaritswe nyuma ya saa yine z’ijoro, mu gihe izindi 15 zari zigiye kugwa zasabwe kugwa ku bibuga byo mu mijyi itandukanye y’u Budage birimo Stuttgart, Nuremberg, Frankfurt, ndetse n’i Vienna muri Austria.

Iki kibuga cyongeye gufungurwa saa kumi n’imwe za mu gitondo, nyuma y’uko inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’ikibuga byemeje ko ingendo z’indege zishobora gusubukurwa mu mutekano usesuye.

Umwe mu bayobozi b’ikibuga yabwiye CNN ko “Ubu ibintu byose byasubiye mu buryo. Hari indege zari zasubitswe ariko ikibuga cyafunguwe. Kuva saa kumi n’imwe z’igitondo, kugwa no guhaguruka kw’indege birizewe.”

Umuvugizi wa Lufthansa, sosiyete y’indege ya Leta y’u Budage, yatangaje ko indege 19 zabo zasubitswe, izindi zigasabwa guhindura inzira. Muri izo, harimo indege eshatu nini zari zerekeje ku mugabane wa Aziya.

Nubwo ingendo zasubitswe, abagenzi bari ku kibuga bahawe amahitamo yo kurya, kunywa ndetse no kuryama mu gihe bategereje ko ingendo zisubukurwa. Amashusho yakwirakwiye mu bitangazamakuru yagaragaje abantu baryamye ku ntebe z’aho bategereza mu gihe bategereje amakuru mashya ku ngendo zabo.

Ikibuga k’indege cya Munich sicyo cyambere gifunzwe mu bihe bya vuba kubera kubona indege zidafite abapilote mu kirere cyacyo ku mugabane w’u Burayi, kuko na Denmark yafunze ikirere cyayo igihe gito ubwo yiteguraga kwakira inama y’abayobozi b’u Burayi i Copenhagen. Inama yaganiraga ku ngamba zo kongerera Ukraine ubufasha ndetse no ku mutekano w’ikirere cy’u Burayi.

Bimwe mu bisubizo byatekerejweho muri iyo nama birimo gahunda nshya yiswe ‘Drone Wall’,urukuta rw’ikoranabuhanga rugamije gukumira no gukurikirana indege zidafite abapilote. Uru rukuta ntabwo ari urukuta rusanzwe, ahubwo ni uburyo buhuza ikoranabuhanga ry’ibihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu gucunga umutekano wo mu kirere.

Ibihugu by’u Burayi bikomeje kugaragaza impungenge kuri izi ndege zitagira abapilote bigacyeka ko bifitanye isano n’u Burusiya, cyane cyane nyuma y’ibirego by’uko indege zayo zinjiye mu kirere cya Pologne, Romania, ndetse na Estonia – ibihugu bigize NATO.

Minisitiri w’Intebe wa Denmark, Mette Frederiksen, yavuze ko nubwo hatamenyekanye neza inkomoko y’izi drone, hari impamvu ifatika yo gukeka uruhare rw’u Burusiya mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Burayi.

Ni mu gihe Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu kiganiro cya televiziyo cyamaze amasaha ane ku wa Kane, yahakanye uruhare rw’igihugu cye muri ibi bikorwa.

Ikibuga cy’indege cya Munich, giherereye mu ntara ya Bavaria mu majyepfo y’u Budage, ni icya kabiri kinini mu gihugu nyuma ya Frankfurt. Ni nacyo kibuga gikorerwaho n’indege nyinshi za Lufthansa. Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2025, cyakiriye abagenzi bagera kuri miliyoni 20.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads