OIP-1.jpg

Burkina Faso, Mali na Niger, byikuye mu rukiko rwa ICC

Kuri uyu Kabiri, ibihugu bitatu byo muri Afurika y’uburengerazuba birimo Burkina Faso, Mali na Niger byatangaje ko byavuye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICCI), aho byarwise igikoresho cy’igitugu cy’ubukoloni bushya.

Ibyo bihugu bitatu biyobowe n’abasirikare byasohoye itangazo ryemeza ko bitazongera kwemera ububasha bw’uru rukiko rushyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN)

Uru rukiko rukorera i Den Hague mu Buholandi. ntacyo ruratangaza ku cyemezo cy’ibyo bihugu byose bifitanye ubucuti bwa hafi n’u Burusiya, cyane ko perezida wacyo Vladimir Putin yari yarashyiriweho impapuro zo gufatwa n’uru rukiko.

BBC News ivuga ko ibyo bihugu byavuze ko bishaka gushyiraho inzira zabyo bwite zo gukomeza amahoro n’ubutabera, binashinja ICC guhora Itoteza ibihugu bikennye.

ICC yashyizweho 2002 kugira ngo ikurikirane mu mategeko imanza za Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, ibyaha by’intambara n’iby’ubusambanyi bidasanzwe.

Kuva yashyirwaho, imanza 33 zatangijwe n’uru rukiko zose zireba ibihugu byo muri Afurika.

Iyo igihugu kivuye muri ICC, bishyirwa mu bikorwa mu buryo bwemewe nyuma y’umwaka umwe UN ibimenyeshejwe.

Ubuyobozi bwa gisirikare bwigaruriye ubutegetsi muri Burkina Faso, Mali na Niger hagati ya 2020 na 2023, busenya ubutegetsi bwariho icyo gihe. Ibyo bihugu ni byo byonyine bigize ishyirahamwe ryitwa Alliance des Etats du Sahel (AES).

Abasirikare bahiritse ubutegetsi bwariho muri Mali, Niger na Burkina Faso

Ingabo zabyo zashinjwe guhohotera abasivili ubwo imirwano yarushagaho gukara muri ako karere, barwana n’imitwe y’abahezanguni b’abayisilamu ifitanye isano na al-Qaeda na Leta ya Kisilamu.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads