Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimye Charlie Kirk amwita “intwari ikomeye n’umumaritiri”, mu ijambo yavuze mu muhango wo kumusezeraho wabereye muri leta ya Arizona, witabirwa n’abantu bagera hafi ku 100,000.
Trump ni we wavuze ijambo rikuru muri uwo muhango wabaye ku Cumweru. Abandi bayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri Amerika, barimo na Visi Perezida JD Vance, bashimye umurage Kirk asize muri politike, nyuma yuko yishwe arashwe ku itariki ya 10 z’uku kwezi kwa Nzeri.
Muri uyu muhango wabereye ku kibuga kiberaho imikino inyuranye cya ‘State Farm Stadium’ kiri hafi y’umujyi wa Phoenix, umurwa mukuru wa leta ya Arizona, Trump yagize ati: “Yishwe kubera ko yabayeho gitwari, yabayeho ashize amanga ndetse yajyaga impaka neza cyane.”
Kirk wari ufite imyaka 31 yishwe arashwe ubwo yari muri kaminuza muri Utah. Yari azwi nk’umuyobozi w’ihuriro ‘Turning Point USA’, rikomeye mu gukangurira urubyiruko kwemera no gukomera ku mahame ya kera agendanye uburepubulikani.
Erika, umugore wa Kirk, na we yavuze ijambo akanyuzamo akarira, avuga ko yababariye uvugwa ko ari we wishe umugabo we.
Yagize ati: “Umugabo wanjye, Charlie, yashakaga kurokora abasore, bameze kimwe n’uwamwambuye ubuzima.” Yongeyeho ati: “Ndamubabariye kuko ni ko Kristo yabigenje. Igisubizo ku rwango si urwango.”
Abandi bayobozi barimo na Visi Perezida JD Vance, bavuze ko Kirk yasize umurage udasanzwe. Stephen Miller, umuyobozi wungirije w’ibiro bya perezida w’Amerika (White House), yagize ati: “Umunsi Charlie yapfaga, abamarayika bararize, ariko ayo marira yahindutse ikibatsi cy’umuriro mu mitima yacu.
Yakomeje agira ati: “Abanzi bacu ntibashobora gusobanukirwa imbaraga zacu.”
Mu gutungurwa gukomeye kwabari aho, Elon Musk wari usanzwe atavuga rumwe na Trump yagaragaye yicaye iruhande rwe, ndetse banaganira. Nyuma Musk yashyize hanze ifoto yabo bombi aherekeje amagambo agira ati: “Ku bwa Charlie.”
Benshi bavuze ko urupfu rwa Kirk ruzongera gukangura imbaraga z’ishyaka ry’Abarepubulikani na politiki ishingiye ku mahame ya kera.













