Nibura abantu 10 batangajwe ko bapfuye, abandi 25 barakomereka nyuma y’uko umuriro wibasiye inyubako ndende iherereye mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Nigeria, Lagos.
Abahitanywe n’iyo nkongi y’umuriro bari abakozi b’ibigo by’ubucuruzi babuze uko basohoka muri iyo nyubako isanzwe icumbikiye ibigo byinshi by’ubucuruzi n’imiryango itandukanye ikorera muri uwo mujyi.
Benshi mu bayirokotse bagize ibikomere by’ubushye abandi baravunika bitewe no gusimbuka bagerageza gukiza amagara yabo, mu gihe hari n’abagize ibibazo by’ubuhumekero batewe no guhumeka umwotsi.
Ubuyobozi muri iki gihugu buvuga ko abari muri iyo nyubako bataye ubwenge kubera umwotsi wakwirakwiye vuba ndetse no kubura amabwiriza yo guhunga. Kubera kwiheba, bamwe mu bari bayirimo bamennye amadirishya kugira ngo basimbuke – ibyabateye ibikomere.
Umucuruzi witwa Chukwuemeka Eze, wabonye ibyo biba, yabwiye BBC ati: “Byari biteye ubwoba, hari abasimbutse baturutse hejuru, ariko hari abandi benshi barimo imbere bagize ubwoba bwo gusimbuka hasi, twashatse urwego rwo kubafasha kumanukiraho.”
Mu itangazo, Ikigo gishinzwe gukumira Ibiza cya leta ya Lagos (Lasema) cyavuze ko uwo muriro, wamaze amasaha menshi, watangiriye munsi y’inyubako (basement) aho ibikoresho by’amashanyarazi bicometse.
Iki kigo kivuga ko gicyeka ko icyateye impanuka ari ibikoresho bishaje no kubura umwuka uhagije mu mashini z’umuriro, byateje ubushyuhe bwinshi bigashya.
Iryo tangazo ryongeyeho ko “Nta buryo bwo gukuramo umwotsi bwari muri iyo nyubako, ibi byatumye umwotsi ukwirakwira byihuse. Sisitemu zo kuburira ko inzu igiye gushya ntizakoraga kandi nta bimenyetso bihagije byari bihari, ibi byatumye urujijo rurushaho gukomera.”
Lasema yavuze ko yazimije umuriro nyuma y’amasaha make, ariko umwotsi mwinshi w’umukara, wakomeje gukwirakwira hose mu nyubako.
Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yababajwe n’ibi byago, avuga ko biteye agahinda, kandi yifatanya n’imiryango yabapfiriye muri iyi mpanuka.
Serivisi y’igihugu ishinzwe amashanyarazi muri Nigeria yavuze ko yatangiye iperereza rigamije kumenya impamvu nyamukuru yateye impanuka, harimo uko sisitemu z’umutekano zihagaze, uburyo bwo kubungabunga ibikoresho, no gukurikiza amategeko agendanye no kwirinda inkongi z’umuriro w’amashanyarazi.
Yongeyeho ko ibisubizo by’iperereza bizatangazwa ku mugaragaro kandi inama zose zizashyirwa mu bikorwa.













