Polisi yo mu mujyi wa Atlanata muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, yafashe Kelvin Evans ukekwaho kwiba ‘disk’ iriho indirimbo za Beyoncé zitarajya hanze.
Evans ashinjwa kwinjira mu modoka yo mu bwoko bwa SUV mu mezi abairi ashize, no kwiba ‘disk’ iriho izo ndirimbo ndetse n’ibindi bikoresho byari byari muri iyo modoka by’uwo muhanzikazi w’umunyamerika.
Ubu Evans afungiye muri gereza, aho akurikiranyweho icyaha cyo kwinjira mu modoka afite umugambi wo kwiba cyo kwiba. Ntabwo biramenyekana niba afite abamuhagarariye mu mategeko nk’uko CNN dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Christopher Grant ufasha Beyoncé mu bitaramo, hamwe n’umubyinnyi Diandre Blue, bari kumwe n’uyu muhanzikazi muri ngendo z’ibitaramo i Atlanta, ubwo bahamagazaga polisi ku itariki ya 8 Nyakanga batabaza. Bavuze ko umuntu yamennye ikirahure cy’imodoka yari iparitse igihe bari bari muri resitora iri hafi aho.
Grant yabwiye polisi icyo gihe ko “iyo modoka yarimo amakuru y’ibanga yerekeye Beyoncé.” Raporo ya polisi ivuga ko ibikoresho byibwe byarimo za rimo mudasobwa (laptops) ebyiri za Apple na ‘Hard disks’ eshanu zariho “indirimbo zitarajya hanze” n’izindi nyandiko zijyanye n’urugendo rw’ibitaramo ba Beyoncé.
Mu butumwa yanditse bwa email ku w Kabiri, umuvugizi wa polisi yo muri Atlanta, Anthony Grant, yavuze ko nta kintu na kimwe muri ibyo byibwe cyari cyaboneka kugeza ubu.














