OIP-1.jpg

MTV VMAs 2025: Abarimo Lady Gaga, Sabrina Carpenter na Tyla begukanye ibihembo

Mu ijoro ryakeye, mu mujyi wa New York, habereye umuhango wo gutanga ibihembo bya MTV Video Music Awards (VMAs) ku bahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2024-2025, uyu muhango wahuriyemo abahanzi b’ibyamamare bo hirya no hino ku isi. Waranzwe n’imyiyereko idasanzwe, gutungurana kw’abatwaye ibihembo, n’ibyishimo by’abakunzi b’umuziki.

Lady Gaga yegukanye igihembo nyamukuru
Umuhanzikazi w’icyamamare Lady Gaga yatsindiye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka (Artist of the Year), anegukana n’igihembo cy’ubufatanye bw’umwaka (Collaboration of the Year) abikesha indirimbo Die with a Smile yakoranye na Bruno Mars.
Uyu muhanzi niwe wari uhatanye mu byiciro byinshi, bigera kuri 12.

Tyla yatsindiye igihembo cya Best Afrobeats ahigitse Abanyanijeriya
Umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo, Tyla, yegukanye igihembo cya Best Afrobeats binyuze mu ndirimbo ye Push 2 Start. Iki cyiciro cyari gihatanyemo abandi bahanzi bakomeye bo muri Nijeriya nka Burna Boy, Tems, Rema, Wizkid, Asake ndetse na Moliy wo muri Ghana.

Sabrina Carpenter yigaragaje cyane mu byiciro bya pop
Sabrina Carpenter yatsindiye ibihembo bya Best Pop Artist ndetse na Best Visual Effects. Naho album ye Short n’ Sweet yegukanye igihembo cya Best Album, anatorwa nk’umwe mu bahanzi bitwaye neza muri 2025.

Abahanzi b’imiziki itandukanye nabo bahawe ibihembo
Abahanzi nka Ariana Grande yahawe igihembo cy’uwakoze amashusho meza (Video of the Year), Doechii aba umuhanzi mwiza mu njyana ya Hip Hop (Best Hip-Hop na Best Choreography), Coldplay (Best Rock), Lisa ft. Doja Cat & Raye (Best K-Pop), naho Shakira atorwa nk’umuhanzi mwiza w’Umulatino (Best Latin). Aba bose bahawe ibihembo bitandukanye hashingiwe ku njyana baririmba.

Ibihembo by’icyubahiro byahawe ibyamamare
Mariah Carey na Michael Jackson bashimiwe ku bikorwa byabo by’indashyikirwa mu muziki.
Ricky Martin yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu njyana ya Latino (Latin Icon Award).
Busta Rhymes yashyikirijwe Rock the Bells Visionary Award.

Muri ibi birori kandi Mariah Carey yagaragaye bwa mbere mu myaka 20, aririmba indirimbo ze zakunzwe ndetse anyuzamo n’indirimbo ye nshya Sugar Sweet izasohoka kuri album Here for It All ateganya gushyira hanze ku wa 26 Nzeri 2025.

Ibihembo bya MTV VMAs Awards byatangiye gutangwa mu mwaka wa 1984, aho byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki ku rwego mpuzamahanga. By’umwihariko, byatumye n’umuziki wo ku migabane ya Afurika, Aziya n’Amerika uhabwa agaciro gakomeye binyuze mu byiciro bishya birimo Afrobeats, K-Pop na Latin.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads