Mu nteko y’abaturage yateranye ejo hashize i Karama mu murenge wa Karangazi ho mu karere ka Nyagatare, ubuyobozi bw’akarere bwakanguriye ababyeyi kwitegura neza no kohereza abana bose bagejeje igihe cyo kwiga ku mashuri kandi ku gihe.
Matsiko Gonzague, Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu muri ako karere, yavuze ko uburezi ari urufunguzo rw’iterambere ry’igihugu, bityo ko nta mubyeyi ukwiriye kwitwaza inzitizi iyo ari yo yose ngo abuze umwana kwiga.
Yagize ati “Ababyeyi bacu turabasaba kwitegura hakiri kare kugira ngo abana bose bazabashe gutangira amasomo ku gihe. Umwana wese agomba kubona amahirwe angana yo kwiga, yaba uwo mu muryango ukennye cyangwa ukize, kuko uburezi ari uburenganzira bw’ibanze ku mwana.”
Visi Meya Matsiko kandi yakomeje avuga ko batifuza kubona umwana n’umwe mu karere kabo usigara mu rugo abandi bagiye kwiga kubera ko yavukijwe ayo mahirwe.

Ati “Umuryango, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ababyeyi bagomba gufatanya kugira ngo abana bose basubire ku ishuri, kuko uburezi ari bwo bukenewe mu kubaka ejo hazaza heza.”
Abaturage bo muri aka karere baganiriye na ICK News bavuga ko na bo biteguye gukora inshingano zabo kandi neza.
Mukamana Florence ufite abana babiri yavuze ko iyo umwana yoherejwe ku ishuri ku gihe bituma akurikirana amasomo neza kandi akagira ubushake bwo kwiga.
Ati“Twe nk’ababyeyi tugomba gushyira hamwe kugira ngo abana bacu babone ubumenyi kandi ku gihe.”
Habimana Francois ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto yavuze ko bamaze gusobanukirwa ko uburezi ari ishoramari ridashobora gupfa ubusa. Bityo ko “umwana wize neza aba igisubizo cy’umuryango n’igihugu muri rusange.”
Umubyeyi Anizia, umwarimu wo mu murenge wa Karangazi, yongeyeho ko gufasha umwana akajya ku ishuri ku gihe ari ryo soko ry’ubumenyi agira.
Umwaka w’amashuri wa 2025–2026 biteganyijwe ko uzatangira ku wa 8 Nzeri 2025.













