Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yatangaje ko we na mugenzi we Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bageze ku “gusobanukirwa” uko harangizwa intambara ihanganyishije u Burusiya na Ukraine mu nama yabo yabereye i Alaska mu kwezi gushize.
Ibi Perezida Putin yabivugiye mu Bushinwa ku wa Mbere, aho yitabiriye inama ya ‘Shanghai Cooperation Organisation (SCO)’ iri kubera mu mujyi wa Tianjin kandi yahahuriye Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping na Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi nk’uko bitangazwa na BBC.
Yongeyeho ko azaganira n’abayobozi bitabiriye iyo nama ku byerekeye ibiganiro yagiranye na Trump i Alaska, ariko ntiyavuze niba azemera ibiganiro by’amahoro na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky bigizwemo uruhare na Trump, uko bigaragara wari watanze ku wa mbere nk’igihe ntarengwa ko Putin aba yamaze gutanga igisubizo.
Icyakora, Putin yakomeje gushyigikira icyemezo cye cyo gutera Ukraine, yongera kuvuga ko uburengerazuba bw’Isi ari bwo nyirabayazana w’iyo ntambara.
Nyuma y’inama yo muri leta ya Alaska, intumwa yihariye y’Amerika Steve Witkoff yavuze ko Putin yemeye ingamba zo kwizeza umutekano Ukraine nka kimwe mu bigize amasezerano y’amahoro ashobora kuzagerwaho, nubwo ibi u Burusiya butarabyemeza.
Perezida w’u Burusiya yashimiye Perezida Jinping na Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde ku bufasha bwabo ndetse n’umuhate wabo wo “koroshya icyemurwa ry’abibazo byo muri Ukraine”.
U Bushinwa n’u Buhinde ni byo bihugu bya mbere mu kugura ibikomoko kuri petoroli byinshi bidatunganyije by’u Burusiya. Ibyo bituma binengwa n’uburengerazuba ko birimo gufasha ubukungu bw’u Burusiya, bwashegeshwe n’ikiguzi cyo kurwana intambara yo muri Ukraine.
Putin kandi yanavuze ko “gusobanukirwa kwagezweho” mu nama yagiranye na Trump kurimo, “ni ko nizeye, kwerekeza muri iki cyerekezo, cyo gufungura inzira yerekeza ku mahoro muri Ukraine”.
Ni na ko yashimangiye uko abona ibintu ko “iyo ntamabara itatejwe n’igitero cy’u Burusiya kuri Ukraine, ahubwo ni ingaruka y’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Ukraine, ryashyigikiwe n’Uburengerazuba”.
Yanegetse iyi ntambara ku “magerageza ahoraho y’Uburengerazuba yo gukururira Ukraine muri NATO”.
Perezida Putin yakomeje kwanga igitekerezo cyuko Ukraine yinjira muri uwo muryango wo gutabarana. Ariko ibyo yavuze – ndetse no kuvuga ko intambara yatewe n’uburengerazuba – byakomeje guterwa utwatsi n’inshuti za Ukraine zo mu Burengerazuba.
Putin avugiye aya magambo mu Bushinwa nyuma y’iminsi igihugu ayoboye kigabye igitero cya kabiri kinini cyane cyo mu kirere kuri Ukraine muri iyi ntambara ikomeje.
Ku wa Gatanu ushize, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko Putin yari afite igihe ntarengwa cyo ku wa mbere w’iki cyumweru cyashyizweho na Trump kugira ngo abe yamaze kwemera ibiganiro by’amahoro na Zelensky.
Macron yavuze ko niba Perezida w’u Burusiya atabyemeye, “bizagaragaza nanone ko Perezida Putin yakinishije Perezida Trump”.
Ariko mu kiganiro yagiranye na televiziyo CNN, ku itariki ya 22 Kanama uyu mwaka, Trump ubwe yahaye Putin “ibyumweru nka bibiri” ngo abe yamaze gutanga igisubizo mbere yuko Amerika ifata icyemezo.













