Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Mbogo riherereye mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, baravuga ko babangamirwa cyane n’uburyo iki kigo cyubatsemo kuko bitabaha umutekano ukwiye.
Bamwe mu bahiga baganiriye na ICK News, bagaragaje ko usibye imyubakire itajyanye n’igihe, iri shuri rikunze kuba rudafite amazi n’umuriro ku buryo bagorwa no gusubiramo amasomo ndetse no kwiga muri rusange.
Umwe mu banyeshuri biga kuri ES Mbogo ariko utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko kuba iri shuri ridafite uruzitiro bituma bibwa ibikoresho.
Ati: “Ubu ureba, nanjye ndi mu bibwe imyenda n’inkweto. Urumva abajura baraza bakinjira banyuze ku bwiherero bakiba ibintu byose biba byanitse hanze ku migozi.”
Undi munyeshuri wiga mu mwaka wa Gatandatu avuga ko ikibazo gikomera cyane iyo bari kwiga cyangwa bari gusubiramo amasomo umuriro ukagenda ntugaruke, cyangwa se iyo bamaze iminsi bakererwa ishuri kubera ko bagiye kuvoma mu kabande igihe mu kigo nta mazi ahari.
Abajura ngo bafatirana icyo cyuho bakirara mu bikoresho by’abanyeshuri bakabyiba.
Ubwisanzure bw’abakobwa burabangamiwe
Bitewe n’uko iki kigo cyegeranye n’icy’amashuri abanza, usanga abana bahiga baza kurunguruka abakobwa bari kwambara aho barara, icyo bita “kuradara”.
Ibi ngo bituma abakobwa batisanzura uko bikwiye mu buryamo (dormitory) bwabo
Icyakora aba banyeshuri b’abakobwa bashima ko kuri ubu nibura hubatswe uruzitiro rutandukanya uburyamo bw’abahungu n’abakobwa kuko nacyo cyahoze ari ikibazo cyabangamiraga ubwisanzure bwabo.

Bamwe mu baturiye iri shuri nabo bagaragaza impungenge zishingiye ku mibereho y’abanyeshuri bahiga.
Uwingabire Marie Alice, uturiye iri shuri, avuga ko nawe yabonye iki kibazo nk’umubyeyi, agahangayikishwa n’imibereho y’abana b’abakobwa ndetse akagaragaza ko hari n’abashobora guhura n’ibibazo biterwa no gusohoka ikigo uko bishakiye kuko kitazitiye.
Ati: “Nk’umubyeyi iyo ubonye ikigo kirangaye uhita utekereza ku bana bahiga, ukibaza uti, ko gutoroka byoroshye nk’umukobwa agiye agahura n’abantu bakamugirira nabi byagenda bite? Urongera ukanibaza uti, umwana w’umuhungu we ararinzwe bihagije?”
Ibi kandi binemezwa n’undi muturage uvuga ko muri iki kigo hagati hacamo umuhanda bityo ugasanga abasinzi bitambukira bikaba intandaro yo guteza umutekano muke, ndetse n’amakimbirane hagati y’ikigo n’abaturage biturutse ku matungo asanzwe aragirwa mu kigo.

Ikibazo kirazwi
Muhire Protogene, Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Huye, avuga ko iki kibazo nk’ubuyobozi bakizi ndetse ko gishakirwa igisubizo uko ubushobozi bubonetse.
Ati: “Ikibazo cy’inyubako kirasanzwe, kandi kigenda gishakirwa umuti umunsi ku wundi. Ubushobozi nibuboneka bazafashwa, iki kigo tugifatanya na EAR kandi twarabamenyesheje turatekereza ko bari kugikurikirana.”
Rt. Rev. Musabyimana Assiel, Umwepisikopi wa EAR Diyosezi Kigeme, yemeza ko bazi ikibazo cy’iri shuri gusa ngo batangiye inzira zo kubikemura.
Ati “Muri iki kiruhuko, ikibazo cy’abahungu n’abakobwa begeranye cyamaze kubonerwa umuti kuko twamaze kubaka urukuta rubatandukanya haba aho bogera n’aho barara.”
Musenyeri Musabyimana kandi yakomeje avuga ko nabo buri gihe baharanira ko abana b’u Rwanda bigira ahantu heza, ndetse ko hari na gahunda ndende ihari yo kubaka no kuvugurura amashuri atajyanye n’igihe.
Ati: “Kubaka no gusana ni ibihoraho biri gutegurwa rero kuko natwe tuba twifuza ko abana b’igihugu bigira ahantu hasukuye.”
Ishuri rikuru rya Mbogo ryigamo abanyeshuri 297 barimo abakobwa 160 n’abahungu 137.
Inyandiko ikubiyemo igenabikorwa ry’imyaka itanu yo guteza imbere uburezi mu Rwanda (ESSP 2024-2029) igaragaza ko hakenewe kubakwa ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 37.463 bigenewe abo mu mashuri y’inshuke, n’abanza gusa.
Ni mu gihe nkuko Minisiteri y’uburezi ibivuga ngo mu myaka itanu iri imbere hazubakwa ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 37 bishya bizatwara arenga miliyari 680 Frw, mu gihe ibyumba by’amashuri bizavugururwa birenga ibihumbi 12, ibyo bikazatwara Miliyari 680 Frw zizifashishwa mu kubaka amashuri mu myaka itanu.
Abanditsi: Umukundwa Justine na Natukunda Barbra













