OIP-1.jpg

2025-2026: Ikipe ya Mukura Victory Sport irateganya gukoresha miliyoni 400 y’u Rwanda‎

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa bya Mukura VS, Protais Musoni, yatangarije abanyamuryango b’iyi kipe ko muri uyu mwaka mushya w’imikino bazakoresha miliyoni 400 Frw mu bikorwa by’iyi kipe.
Ibi yabigarutseho mu nama y’inteko rusange y’ikipe yateranye ku cyumweru tariki ya 31 Kanama 2025.

Miliyoni 363 Frw ni amafaranga afatika, naho miliyoni 37 Frw ni agaciro ka serivisi abafatanyabikorwa b’iyi kipe bazayifasha bijyanye na serivisi batanga.

Mbere yo gutangira hafasjwe umunota wo kwibuka Mukanemeye Madeleine (Mama Mukura ) witabye Imana

Aya mafaranga afatika harimo miliyoni 170 Frw azatangwa n’Akarere ka Huye gasanzwe ari umuterankunga mukuru w’iyi kipe, aho kayishyigikira mu bikorwa bitandukanye birimo no kuba harashyizweho uburyo bworohereza abakinnyi n’abatoza guhemberwa ku gihe.

Amafaranga azatangwa n’abanyamuryango ateganyijwe ari hagati ya miliyoni 62 Frw na miliyoni 102 Frw. Hari ayazava mu kugurisha imyambaro 2000 y’ikipe, aho ashobora kugera kuri miliyoni 20 Frw.
Ku bijyanye n’amafaranga azatangwa n’abafana bagura amatike y’umwaka wose w’imikino, iyi kipe yashyizeho ibyiciro bitanu.

Harimo icyiciro cy’Inkingi cya miliyoni 3 Frw, Imena cya miliyoni 1 Frw, Ingenzi cy’ibihumbi 500 Frw, Umukunzi cy’ibihumbi 100 Frw na Mukura Twaje cy’ibihumbi 20 Frw.

Protais Musoni yavuze ko biteze izamuka ry’amafaranga azatangwa na Rwanda Premier League na FERWAFA, ariko hashobora kubaho igabanuka ry’azinjira ku kibuga kuko Mukura VS izatangira umwaka mushya w’imikino ikinira kuri sitade Kamena, kuko Stade Huye iri kuvugururwa.

Perezida wa Mukura Victory Sport, Yves Nyirigira, avuga ko aya mafaranga bazakoresha abemerera gutwara igikombe cya shampiyona umwaka utaha.

Ati: “Uyu mwaka tugiye gukoresha miliyoni 400 Frw, navuga ko biri kudushyira kuri pressure yo gutwara igikombe kandi turabishoboye, abanyehuye bagire ikizere bizakunda. Abashinzwe kuvugurura Stade ya Huye batubwiyeko hagati y’ukwezi kumwe n’abiri imirimo izaba irangiye tukagaruka kwakirira kuri stade yacu.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange yijeje ko ubufasha bagenera iyi kipe butazagabanuka

Mukura VS izatangira Shampiyona ya 2025/26 yakira Musanze FC mu mukino uzabera i Huye tariki ya 13 Nzeri 2025. Bikaba biteganijwe ko nyuma y’ukwezi n’igice Stade ya Huye izaba yamaze kuvugururwa, abakunzi b’iyi kipe bakongera kurebera imikino ku kibuga cyabo.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads