Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ku wa mbere tariki ya 1 Nzeri 2025 saa cyenda z’amanywa aribwo izatangaza ku mugaragaro amanota y’abanyeshuri bose bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (A’Level) mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Biteganyijwe ko umwaka w’amashuri uzatangira tariki 8 Nzeri 2025.













