Abanyempano 17 nibo begukanye ibihembo muri Art Rwanda Ubuhanzi All Stars Edition, irushanwa ryitabiriwe n’abanyempano basaga 140, ryari rimaze iminsi ibiri ribera i Kabuga mu Mujyi wa Kigali. Buri umwe mu batsinze yahawe miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda agamije kwagura impano ze no gushyira mu bikorwa imishinga ye.
Abahatanye bari mu byiciro bitandukanye birimo Imideli, Ubugeni, Ubusizi n’Ubugvanganzo, Imbyino, Gufotora, Kwandika no Gutunganya Filime, Umuziki ndetse n’Ikinamico n’Urwenya.
Amakuru dukesha urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RBA) agaragaza ko mu bahanzi bakora umuziki, Uwase Boukuru Christiane na Munyana Sylvia ukora umuziki gakondo aribo begukanye ibihembo, mu gihe Rurangwa Gullin Omere na Irabizi Samuel nabo batsinze mu cyiciro cy’indirimbo.
Mu busizi n’ubuvanganzo, Havugimana Faustin yegukanye umwanya wa mbere, naho Tuyizere Gad na Maniraguha Carine banganya amanota ku mwanya wa kabiri, bivuze ko bazagabana miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda yari yagenwe nk’igihembo nyamukuru.
Mu cyiciro cy’imideli, Tuyishime Anaclet washinze Umuringa Fashion Code ikora inkweto n’ibikapu by’ubwoko butandukanye, na Munezero Jean Vainqueur ufite inzu y’imideli yitwa Maison Munezero, nibo bahize abandi.
Mubijyanye n’ubugeni, Daniel Rukundo yegukanye umwanya wa mbere, mu gihe Régis François Uwemeye Nshuti, ukoresha ikoranabuhanga mu bugeni bwe, yahawe igihembo cyihariye.
Kwizera Emmanuel na Simbi Yvan nibo batsinze mubijyanye no gufotora, naho Musafiri James na Mugisha Benoît bo batsinda mu cyiciro cyo kwandika no gutunganya filime.
Mu Ikinamico n’Urwenya, itsinda rigizwe na Uwumukiza Annuarite, Umuhoza Sandrine na Mukingambeho Henriette ryegukanye umwanya wa mbere, hanyuma Nsengimana Théophile we aba uwa kabiri.
Ikiciro cya mbere cy’iri rushanwa cyatangijwe mu mwaka wa 2018, rikomeza mu 2022 no mu 2023. Kuri ubu rikaba ryari riri guhuza abahize abandi muri ibyo byiciro bitatu byabanje, mu rwego rwo guteza imbere impano z’urubyiruko no kurufasha kwiteza imbere.















