OIP-1.jpg

NESA yatangaje uko gahunda y’ingendo z’abanyeshuri iteguye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri biga bacumbikirwa, bazatangira gusubira ku mashuri kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 8 Nzeri 2025.

Ibi biri mu rwego rwo kubahiriza ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2025-2026 yashyizweho na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), hagamijwe gufasha abanyeshuri gusubira ku mashuri yabo mu buryo bwateguwe neza kandi bworohereza ababyeyi.

Uko gahunda y’ingendo iteganyijwe

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri, abanyeshuri bava mu turere twa Ruhango, Gisagara, Ngororero, Musanze, Ngoma na Kirehe nibo bazabanza kugenda.

Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri, hazagenda abo mu turere twa Nyanza, Nyamagabe, Nyabihu, Rubavu, Rulindo na Gakenke, Rwamagana na Kayonza.

Ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri, hazagenda abo mu turere twa Huye, Kamonyi, Karongi, Rutsiro na Gicumbi, Nyagatare na Gatsibo.

Naho ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri, hazagenda abava mu turere twa Muhanga, Rusizi, Nyamasheke, Bugesera, Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo hamwe n’ab’i Burera.

Abanyeshuri banyura i Kigali bo bazajya bafatira imodoka kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, sitade ikazajya ifungwa saa kenda z’amanywa (3:00 PM) nk’uko bigaragazwa na NESA.

NESA kandi ikomeza yibutsa ababyeyi n’inzego z’ibanze gufasha abana kugera aho imodoka zihagurukira ku gihe (saa yine za mu gitondo kugeza saa sita), gutegura neza amafaranga y’urugendo, gukurikirana umutekano n’ibikoresho by’abanyeshuri mbere yo kubasubiza ku mashuri ndetse no gushyira imbere gahunda yo gukoresha uburyo bwateganyijwe.

Byongeye kandi ubuyobozi bwa NESA burasaba abanyeshuri bose kugera ku mashuri ku munsi wagenwe, kugira ngo batazagira imbogamizi bahura na zo mu ngendo.

Umwaka w’amashuri wa 2025 – 2026 uzatangira tariki 8 Nzeri 2025.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads