Kuri uyu wa 26 Kanama 2025, Abanyeshuri batatu b’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), berekeje mu Buholandi, aho bagiye gukomereza amasomo yabo muri Ede Christian University of Applied Sciences (CHE) binyuze mu mikoranire iyi kaminuza ifitanye na ICK.
Aba banyeshuri biga itangazamakuru, bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ku mugoroba wo kuwa Kabiri, ni Christella Umutoniwase, Elie Ntihinduka na Kevine Ishimwe, bakazamara hafi amezi atandatu muri icyo gihugu cyo ku mugabane w’Iburayi.
Mbere y’uko bafata rutemikirere, aba banyeshuri bagaragarije ICK News amarangamatima batewe n’uko bagiye gukomereza amasomo yabo muri CHE.
Ntihinduka ati: “Ndishimye cyane, nifitiye icyizere kandi ni ibintu by’agaciro kugirirwa ikizere n’Ishuri kugira ngo ujye mu mahanga gukurayo ubunararibonye.”

Elie Ntihinduka
Kevine nawe yunze mu rya mugenzi we avuga ko yishimiye gukomereza amasomo ye mu BuhoLandi kandi anashimira ICK yamugiriye ikizere cyo kuboneka muri batatu bagiye kwiga muri iyo kaminuza.
Bavuga ko gukomereza amasomo mu mahanga ari amahirwe badateze kuzapfusha ubusa bityo bagashimangira ko bazayabyaza umusaruro.
Ishimwe yagaragaje ko nk’umunyeshuri w’iga itangazamakuru, agiye kungukira ubumenyi busumbye ubwo yari afite muri iyo kaminuza.
Yagize ati: “Hariya tuzahungukira byinshi birimo no kuzamura ‘communication’ kandi ni ingenzi cyane mu itangazamakuru.”
Yakomeje avuga ko bazavomayo ubundi bumenyi batekereza ko batabonaga mu Rwanda. Ati: “Tuzanamenya uko mu bindi bihugu babaho, uko biga, ese bakora bate, kuko nabyo ni ingenzi mu buzima bwa muntu.”

Kevine Ishimwe
Usibye amasomo bazahabwa mu ishuri, Ntihinduka avuga ko yiteze no kuzahamenyera uburyo itangazamakuru ryaho riteye. Ati: “Nzahamenyera ubuzima bw’abanayamakuru baho, menye uko biga, n’uko babigisha ngo bazavemo abanyamwuga.”
Aba banyeshuri kandi bagaragaje ko badatewe impungenge n’ubuzima bazabaho mu Buholandi badasanzwe bamenyereye, bavuga ko basobanuriwe n’abagenzi babo bize muri iyo kaminuza mu myaka yatambutse ibyo bakitegura kuzahura nabyo n’uko bazabyitwaramo kugira ngo bamenyere ubuzima bwaho vuba mu gihe baba bagezeyo.
Imikoranire hagati ya ICK na CHE isanzweho kuva muri 2018 aho abanyeshuri ba ICK bajya mu Buholandi kugira ngo bahugurwe ku masomo anyuranye mu gihe cy’amezi arenga atanu ndetse n’abarimu ku mpande zombi bakigisha abanyeshuri bo muri kaminuza zombi.
Bijyanye n’iyi mikoranire, ICK imaze kohereza abanyeshuri 14 barimo n’abagiye uyu munsi muri CHE, abarimu batandatu bo muri CHE bigishije amasomo y’igihe gito abanyeshuri b’itangazamakuru n’itumanaho muri ICK mu gihe abo muri ICK batatu nabo bagiye bajya kwigisha muri CHE amasomo y’igihe gito mu bihe bitandukanye.

















