Tariki ya 7 Gicurasi 2025 nibwo ikipe y’Akarere ka Muhanga yazamutse mu cy’icyiro cya mbere nyuma yo gutsinda La Jeunesse ibitego 2-1.
Kuva icyo gihe imyiteguro yo gukina icyiciro cya mbere cya Rwanda Premier League yahise itangira.
Ni muri urwo rwego, kugeza ubu iyi kipe imaze gukina imikino itanu ya gishuti aho yatsinzwemo ine inganya umwe. Muri iyo mikino iyi kipe yakinnyemo n’amakipe akomeye arimo Rayon Sports, Amagaju FC ndetse na Mukura VS.
Nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Mukura VS ibitego 5-0, mu mukino wa gishuti wakiniwe kuri sitade ya Muhanga ku wa Gatatu tariki ya 20 Kanama 2025, nibyo byatumye umunyamakuru wa ICK News ashaka Perezida w’iyi kipe, Nzayisenga Désiré, kugira ngo baganire aho imyiteguro y’iyi kipe igeze.
Perezida Nzayisenga avuga ko n’ubwo ikipe yabo imaze gutsindwa inshuro 4 ibyo bitabaciye intege, ahubwo ko byabahaye isomo rikomeye ry’uburyo bagomba kwitegura neza.

Yagize ati: “Amakipe twahuye nayo amaze imyaka myinshi mu cyiciro cya mbere. Nka Mukura VS yadutsinze, ifite abakinnyi 20 bamaranye imyaka ine, twe dufite abamaze ukwezi kumwe n’abandi bataramara ibyumweru bibiri. Navuga ko ikipe yacu itari habi cyane, cyane dore ko na shampiyona iri hafi. Imikino ya gishuti twakinnye yari ukwisuzuma. Rero ntibyatuma ducika intege kuko mu mupira gutsinda no gutsindwa byose birashoboka.”
Agaruka ku mpamvu zo kutitwara neza muri iyi mikino ya gishuti yavuze ko umutoza bafite bamaranye igihe gito, bityo ko abafana bakwiye kumuha agahenge bakizera ubuyobozi bwe.
Perezida Nzayisenga yaboneyeho kwizeza abakunzi b’iyi kipe ko mu mwaka w’imikino wa 2025–2026 izitwara neza, kandi idateganya gusubira mu cyiciro cya kabiri vuba.
Ati: “Ubu dufite abakinnyi 14 bashya bari kumenyerezwa binyuze muri iyi mikino ya gishuti. Aho tuzabona icyuho tuzongeramo abandi, ariko twizeye ko ikipe izashimisha abafana n’abakunzi bayo uko babyifuza.”
Ku ruhande rwa Gatera Mussa, utoza iyi kipe nawe ahamya ko gutsindwa mu mikino ya gishuti atari ryo herezo, ahubwo byerekana ko hari ibitarajya ku murongo bikwiye kongerwamo imbaraga.

Ati: “Nibyo koko, mu mikino itanu twakinnye twatsinzwe ine, tunganya umwe. Byadufashije kumenya intege dufite no kureba aho twakongera imbaraga. Rero imyiteguro yo irakomeje kandi intego nyamukuru ni uguhatana ku rwego rwo hejuru kuburyo muri shampiyona ikipe ikitwara neza.”
Ese abafana bavuga iki ku myiteguro y’ikipe yabo
Nubwo ubuyobozi n’abatoza bavuga ko ikipe iri mu nzira nziza, bamwe mu bafana ntibanyuzwe n’imyitwarire yayo.
Uwitwa Muhawenimana, mu gahinda kenshi yavuze ko abona ikipe nta cyerekezo cyiza ifite ashingiye ko mu mikino ya gishuti imaze gukina ntanumwe yitwayemo neza, uretse uwo yanganyije n’ Amagaju FC.


Ati: “Ibi biterwa n’umutoza mushya w’iyi kipe, yaraje yirukana bamwe mu bakinnyi bari bahasanzwe ngo arashaka abandi kandi abo twari dufite bari bakomeye ndetse bari no kudufasha kwitwara neza.”
Bamvugane Théogène, nawe ufana iyi kipe, agaragaza ko iri mu nzira mbi bitewe n’abakinnyi bashya yazanye badatanga umusaruro.
Aba bafana basaba ko kugira ngo bizere ko ikipe yabo izitwara neza muri shampiyona y’umwaka utaha, ubuyobozi bw’akarere n’ubw’ikipe babafasha kugura abakinnyi bakomeye cyangwa n’umutoza uharibakamusezerera bakazana undi.
Ubwo iyi kipe yazamukaga, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert, yatangaje ko nk’ubuyobozi bazakuba kabiri imbaraga bakoresheje kugira ngo ikipe yabo ive mu cy’iciro cya kabiri kuburyo izaguma mu cya mbere ihamye.
Kugeza ubu iyi kipe imaze kugura abakinnyi barimo Mambanzikila Kondi Girboud, Faura Samuel Gedeon, Bambela Bagonde Lomry, Lutumba Carlosse, eremie Basilua Maakola, Shyaka, Philbert, Joseph Ntamack, Karema Eric, Gilbert Tuyihimbaze, Pandi Paul n’abandi. Ikaba yaherukaga mu kiciro cya mbere mu mwaka wa 2020/2021 mbere y’uko yongera kuzamukana na Gicumbi FC muri Gicurasi 2025.
Biteganijwe ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka wa 2025-2026 izatangira tariki 12 Nzeri 2025.















