OIP-1.jpg

Abarimu batazi Icyongereza bazahugurwa aho kwirukanwa – Minisitiri Nsengimana

Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yatangaje ko abarimu batazi icyongereza batazirukanwa ahubwo abamara impungenge avuga ko bazahugurwa kuri urwo rurimi hagamijwe kuzamurwa urwego rwabo kugira ngo rugere aho igihugu cyifuza.

Ibi minisitiri Nsengimana yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu biganiro nyunguranabitekerezo bigamije guteza imbere uburezi, Minisiteri y’uburezi yagiranye n’abarimu bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze, aho yavuze ko bamwe mu barimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bahuguwe abandi bakaba bakiri guhugurwa kuri urwo rurimi.

Abajijwe kubazatsindwa ibizamini bazahabwa nyuma y’amahugurwa, Minisitiri Nsengimana yavuze ko bazongera bagahugurwa aho kwirukanwa. Ati: “Abazatsindwa bazahugurwa.”

Yavuze ko sitati nshya igenga abarimu yasohotse mu mwaka ushize igaragaza urugero abarimu bagomba kuba bariho ku byerekeye ururimi rw’Icyongereza kugira ngo bashobore kurwigishamo mu Rwanda.

Yashimangiye ko nta muntu uzirukanwa kuko yatsinzwe Icyongereza ahubwo bazakomeza guhugurwa kugeza imyaka itatu ishize, hakarebwa urwego bagezeho.

Yagize ati: “Muri iki cyiciro nta muntu uzirukanwa ngo ntabwo urwo rwego yarugezeho  kugeza iyo myaka itatu ishize.”

Ku barimu bashya binjira mu mwuga w’uburezi, Nsengimana yasobanuye ko hazajya harebwa niba bari kuri urwo rugero igihugu gishaka mbere yuko bashyirwa mu kazi. Ni mu gihe abasanzwe mu kazi bazahabwa amahugurwa y’imyaka itatu azatuma bagera kuri urwo rwego.

Ati: “Twabahaye imyaka itatu ngo bigerweho, ni ukuvuga ko uyu ari umwaka wa mbere, ubu abarimu bose mbere yo kujya muri ayo mahugurwa barabanza bagakoreshwa isuzuma kugira ngo turebe icyiciro bariho noneho tubone aho dushingira dukora ayo mahugurwa, hanyuma bayakore turebe icyiciro bagezeho kugeza rwa rugero barugezeho.”

Yashimangiye ko abarimu bagaragaje ko batari kuri urwo rwego bitashoboka ko bahita bakurwa mu mirimo ako kanya ahubwo ko igikwiye ari ukureba icyakorwa ngo bazamuke barugereho.

Nsengimana yavuze ko ikigambiriwe ubu ari uko abanyeshuri barangije mu mashuri Nderaberezi bazajya bahita bajya mu mirimo, bitandukanye nuko mbere byakorwaga.

Minisitiri Nsengimana kandi yasobanuye ko u Rwanda rwahisemo Icyongereza nk’ururimi rutangwamo amasomo ari nayo mpamvu bisaba ko abarezi bagomba kuba baruzi neza kugira ngo babashe kwigisha neza abanyeshuri.

Mu 2008 nibwo Guverinoma yafashe icyemezo cyo gukoresha Icyongereza nk’ururimi rw’uburezi mu mashuri yose, gisimbuye Igifaransa, iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z’u mwaka wa 2009.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads