OIP-1.jpg

Iterambere rya Basketball mu Rwanda ikomeje kwigarurira imitima ya benshi

Mu gihe siporo ikomeje gufatwa nk’urufunguzo rwo guteza imbere ubukungu n’imibanire y’abantu, umukino wa Basketball uri kwigarurira imitima y’Abanyarwanda n’abanyamahanga basura u Rwanda. Uko imyaka igenda ihita, biragaragara ko Basketball utakiri umukino usanzwe nka kera, igihe wakinirwaga ku bibuga bishashemo amatafari, ahubwo wateye intambwe ishimishije binyuze mu bikorwa remezo, gukundwa n’abaturage, ishoramari, ndetse n’uruhare runini ugira mu bukerarugendo n’imyidagaduro.

Muri iyi nkuru turagaruka ku mpamvu z’ingenzi zikomeje gutuma Abanyarwanda benshi bihebera uyu mukino.

Ibikorwaremezo

Kuva mu 1974 ubwo hashingwaga ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), hatangiye urugamba rwo kuwuteza imbere, by’umwihariko binyuze mu kubaka ibibuga mu bigo by’amashuri. Mbere yaho, abana bakiniraga ku bibuga byubakishijwe amatafari bikaba byarashoboraga guteza impanuka. Uko iminsi yashiraga, hatangiye gushyirwa imbaraga mu kubaka ibibuga byubatswe na sima benshi bita “igiheri”, biza no kugera igihe hubakawa ibibuga biriho tapi nziza kandi zigezweho, aho ibyo byose byanabaye intangiriro y’impinduka.

Ibyo byatumye ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza bitangira kugira amakipe akomeye muri uyu mukino, arimo nk’iya Kaminuza y’u Rwanda, IPRC Kigali n’andi. Uko shampiyona y’u Rwanda yateraga imbere, ni nako FERWABA ku bufatanye na Leta hagiye hubakwa ibibuga byiza nk’icya Petit Stade, Gymnasium ndetse na BK Arena-imwe mu nyubako z’igezweho ku mugabane wa Afurika.

Iyi BK Arena, yubatswe mu 2019 ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame, nyuma y’ikiganiro yagiranye na Masai Ujiri, umushoramari wamenyekanye muri NBA no muri Afurika muri rusange.

Iyi Arena yafashije u Rwanda mu kwakira imikino ya Basketball Africa League (BAL), Giants of Africa Festival, inama mpuzamahanga n’ibitaramo by’abahanzi bakomeye, bikomeza gufasha mu iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda.

Uretse iyi nyubako, Masai Ujiri yanatangije umushinga wo kubaka ibibuga 100 muri Afurika, aho ibirenga 9 biri mu Rwanda, cyane cyane mu bigo by’amashuri, mu rwego rwo gukundisha urubyiruko uyu mukino.

Umushinga wa Masai Ujiri, kandi uretse kubaka ibibuga, hanubatswe inyubako nshya yiswe Zaria Court, yuzuye itwaye  arenga miliyari 25 z’Amafaranga y’u Rwanda. Iyi nyubako izaha akazi urubyiruko rugera kuri 500, kandi izifashishwa mu gukomeza guteza imbere impano z’abanyafurika mu mikino itandukanye.

Gukundwa: Basketball ni umukino ukunzwe n’ingeri zose

Kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Basketball imaze kwinjira mu mitima y’Abanyarwanda ni uburyo ikurura abantu b’ingeri zose—abayobozi, urubyiruko n’abaturage basanzwe. Abenshi bavuga ko ari umukino w’abasirimu, ariko uburyo uhuzwa n’imyidagaduro bituma abawureba bawishimira kurushaho.

Dufashe nk’urugero imikino ya BAL yagiye izanira u Rwanda ibyamamare bitandukanye nka Joakim Noah, Luol Deng, J. Cole n’abandi.  Bityo, ibikorwa nk’ibi bituma abanyarwanda barushaho kwiyumvamo uyu mukino, ibyatumye ukomeza kwaguka.

Abareba uyu mukino baba bishimye
Amakipe yo mu Rwanda yabonye ahantu heza ho gukinira

Shampiyona nayo kandi yagiye ikurura abakinnyi b’Abanyafurika bibikomerezwa muri uyu mukino nka Boissy Jean Jacques na Aliou Dialla, biyerekaniye mu rw’imisozi igihumbi, bikarangira berekeje mu mashampiyona akomeye ku Isi nka NBA.

Ikipe y’u Rwanda nayo itanga icyizere iyo ihagarariye igihugu, bikongera ishema n’ubwitabire ku bafana. Kuko baba baje gushyigikira abakinnyi bakunda nka Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Axel Mpoyo n’abandi.

Ishoramari n’abaterankunga: Imari ishyirwamo ifite ejo hazaza

Iterambere rya Basketball ryakuruye abashoramari batandukanye. Mu gihe amakipe nka APR BBC, REG na Kepler BBC afite ibigo binini biyatera inkunga, birimo BRD, Inyange, na RSSB. Ibi byose bituma imikino ya shampiyona yitwa izina ry’umuterankunga kandi bikazamura urwego rw’irushanwa.

Naho andi asigaye nka Patriots, UGB BBC afite abashoramari ku giti cyabo biyemeje gushora imari muri uyu mukino.

Basketball itanga akazi n’amahirwe menshi

Basketball iri mu mikino itanga amafaranga menshi mu Rwanda. Iyo urebye uko imishahara y’abakinnyi ihagaze mu Rwanda, usanga nk’ ikipe ya Patriots BBC yonyine ifite abakinnyi bahembwa amafaranga arenga miliyoni 10 buri kwezi, mu gihe nta mukinnyi wa Rayon Sports uhembwa byibura na miliyoni 4.

Uyu mukino kandi utanga akazi n’andi mahirwe byumwihariko ku rubyiruko. Urugero, Basketball Africa League mu myaka ine ishize, yinjije miliyoni 250 z’amadorari mu bukungu bw’ibihugu yabereyemo, ndetse irema utuzi tugera kuri miliyoni 40 ku bantu batandukanye, nk’uko byatangajwe na Claire Kamanzi, uyobora NBA Africa.

Nubwo abakinnyi bahembwa amafaranga menshi, abasifuzi ba Basketball mu Rwanda baracyari mu babona amafaranga make ugereranyije n’indi mikino, kuko bahembwa 10,500Frw ku mukino.

Ibi bigarukwaho na bamwe mu bakunzi b’uyu mukino baganiriye na ICK News nabo bemeza ko umaze guhindura byinshi mu gufasha urubyiruko kubona imirimo.

Umunyamakuru witwa Irabizi Emmanuel yagize ati” Muri iyi myaka abantu baba muri uyu mukino bahisemo inzira nziza yo kuwubyaza umusaruro. Kuva muri Federasiyo kugeza ku makipe , haba harimo ishyaka ryo gukora ishoramari bityo buri ikipe, abakinnyi ndetse n’izindi nzego zikinjiza agatubutse. ibindi Kandi bijyana n’icyifuzo cya Perezida wa Repubulika wasabye ko Siporo ibyazwa umusaruro”.

Basketball n’umukino uhuzwa n’imyidagaduro: ibiwugira Umukino uryoshye kandi ubereye ijisho

Basketball itandukanye n’indi mikino kuko ukunze kujyanwa n’imyidagaduro. Uretse umupira, abafana banahabwa uburyo bwo kwidagadura, kumva umuziki ndetse no guhura n’ibyamamare.

Mu mwaka wa 2021-2022, imikino ya BAL yinjirije u Rwanda miliyoni 9 z’amadolari, inatanga  akazi ku bantu barenga ibihumbi bitanu. Ibi bikorwa byose binagira uruhare mu kwamamaza igihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, ifatanyije n’amakipe nka Arsenal, PSG na Bayern Munich.

Umuhanzi Israel Mbonyi ari kumwe n’ibindi byamamare muri BK Arena

Hari nka Giants of Africa, iserukiramuco ririmo kubera i Kigali, ryitabiriwen’abarenga ibihumbi 20 baturutse mu bihugu bitandukanye. Abana bahawe amahirwe yo guhura n’abatoza, abakinnyi n’amakipe akomeye.

U Rwanda rufite gahunda yo kuba igicumbi cya Siporo n’Imyidagaduro muri Afurika

Leta y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere siporo binyuze muri gahunda ya Rwanda Hub of Sports and Entertainment. Kubera iyi gahunda , hamaze kubakwa ibikorwaremezo bikomeye nka BK Arena, Stade Amahoro ivuguruye , ndetse n’umushinga wa Kigali Sports and Entertainment District ukomeje kubakwa ku bufatanye na Qatar Sports Investment.

U Rwanda rwanakiriye ibitaramo by’abahanzi mpuzamahanga nka Ne-Yo, Davido na Tiwa Savage, byose bigaragaza imbaraga igihugu kiri gushyira mu gusigasira isura yacyo binyuze muri siporo n’imyidagaduro.

Perezida Kagame ari kumwe na Masai Ujiri ndetse na Dangote mu birori bifungura Zaria Court kumugaragaro

Ubwo hafungurwaga  ku mugaragaro inyubako ya Zaria Court ku wa 28 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yasobanuye ko nyuma yo kubona ko atazaba umucuruzi cyangwa ukora siporo nk’uwabigize umwuga, yiyemeje gushyigikira abafite impano kugira ngo igihugu cyungukiremo.

Ati: “Hari ibintu byinshi ntashobora gukora. Ariko namenye ko nshobora gushyigikira abandi babishoboye, bikagira umumaro kuri twese.”

Imibare ya RDB igaragaza ko mu 2023, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 620 z’amadolari ya Amerika).

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads