OIP-1.jpg

Abiga mu biruhuko muri ICK bishimiye  guhurira mu mikino ya gicuti

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga 2025, abanyeshuri biga mu biruhuko mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bahuriye mu bikorwa by’imyidagaduro birimo imikino y’umupira w’amaguru n’imikino y’amaboko, bigamije kunga ubumwe no gusigasira ubuzima bwabo.

Iyi mikino yateguwe n’umuryango w’abanyeshuri bahagarariye abandi muri iri shuri (AGE/ICK), ku bufatanye n’ubuyobozi bwa ICK, hagamijwe gushyira mu bikorwa icyifuzo cy’ubuyobozi cyo gufasha abiga mu biruhuko kwishima.

Mu mikino yakinwe harimo umukino w’amaboko (Basketball) wahuje abakobwa n’umukino w’umupira w’amaguru (Football) wahuje abahungu.

Umukino w’umupira w’amaguru wabereye kuri Stade y’Akarere ka Muhanga, mu gihe umukino w’amaboko wakiniwe ku kibuga cy’imikino cy’Ishuri rya Saint André Gitarama.

Mu mupira w’amaguru, abanyeshuri biga amasomo y’Indimi batsinze abiga Ubumenyi bw’Isi n’Amateka ibitego 2–0. Mu mukino w’intoki (Basketball) wahuje abakobwa, abiga Ubumenyi bw’Isi n’Amateka batsinze abiga Indimi amanota 12 kuri 6.

Nyuma y’iyi mikino yombi, bamwe mu banyeshuri baganiriye na ICK News, bagaragaje ibyishimo batewe n’ibi bikorwa by’imyidagaduro bateguriye.

Dusenge Jean Damour, wiga mu mwaka wa kabiri mu gashami k’Icyongereza n’Ikinyarwanda, yagize ati:

“Turishimye cyane, nawe urabibona. Uyu munsi twabonye umwanya wo kwidagadura. Iyo turi mu masomo ntitubona igihe gihagije cyo kuruhuka, ariko kuba ubuyobozi bwaraduteguriye uyu mukino biradushimishije cyane, cyane ko n’ikipe yacu yatsinze.”

Yakomeje agira ati: “Si inshuro ya mbere dukinnye imikino nk’iyi, ariko uyu munsi ho byari agahebuzo.”

Dusenge yasabye bagenzi be kudasuzugura siporo kuko ifite akamaro kanini mu buzima ndetse anasaba ubuyobozi gukomeza guteza imbere siporo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, kuko bifasha abanyeshuri gutsinda amasomo neza kandi bitabangamira imyigire yabo.

Igiraneza Stella Bonnette, wiga mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’Indimi, na we yemeza ko imikino nk’iyi itanga ibyishimo byinshi kandi ikabafasha kugira imibereho myiza.

Ati “Imikino ICK yateguye hafi ya yose narayitabiriye, cyane ko nyungukiramo inshuti ndetse nkayikuramo ibyishimo. Imfasha no gutsinda amasomo kuko siporo ari ubuzima. Iyo wayitabiriye, ntacyo utageraho.”

Yakomeje agira ati: “Mwitabire siporo kuko idufasha gusabana, kubaka umubiri no kugira inshuti. Kandi iyi mikino ntiyatuma tudakurikira amasomo yacu, ahubwo idufasha kuyatsinda neza.”

Bisangwa Léonce, Minisitiri ushinzwe siporo muri AGE/ICK, yavuze ko kutagira siporo mu mashuri ari ikibazo gikomeye:

“Kugira ishuri ridafite siporo ni ikibazo gikomeye, kuko siporo irwanya indwara zimwe na zimwe kandi ituma umuntu atekereza neza. Ubu rero ni ahacu kuko ibikenewe byose bidufasha kwitegura imikino n’imyidagaduro turabihabwa”

Ibikorwa by’imyidagaduro ku banyeshuri biga mu gihe cy’ibiruhuko, abiga ku manywa ndetse n’abiga mu mpera z’icyumweru birakomeje, mu rwego rwo gukomeza gusigasira ubuzima bwabo no kubahuza.

Kanangire Pierre, Umuyobozi ukuriye abandi banyeshuri mu ICK, yasobanuye ko ibikorwa by’imyidagaduro bizakomeza.

“Dufite n’ibindi bikorwa biteganyijwe mu kwezi kwa Kanama, birimo kugaragaza impano z’abanyeshuri, kwizihiza Umuganura n’ibindi bigamije kwidagadura. Ibi byose bifasha abanyeshuri kwirinda ibikorwa bibi byangiza ubuzima, ahubwo bakibanda ku kubusigasira.”

Uretse ibyo kandi Kanangire yashimiye abitabiriye abasaba ko ubu bufatanye bwazakomeza.

“Mwese mwarakoze. Ndashimira ubuyobozi bw’ishuri, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, abitabiriye imikino n’abandi bose. Twishimiye ko byose byagenze neza kandi twizeye ko ubwo bufatanye buzakomeza.”

Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) rikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa biteza imbere imibereho y’umunyeshuri mu gihe ari ku ishuri.

Muri ibyo harimo ibirori byo kwerekana impano zitandukanye bizwi nka ‘Talent day’, gutegura imikino itandukanye nabanyeshuri bo zindi kaminuza, umunsi w’umuco, kuzana abasoje amasomo yabo mu myaka yashize  bakaganiriza abakihiga ndetse n’ibindi byinshi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads