OIP-1.jpg

Abize muri ICK basabye abanyeshuri kugira intego no kurangwa n’ubunyangamugayo

Bamwe mu bize mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) mu myaka yatambutse, basabye barumuna babo bakiri ku ntebe y’ishuri guharanira kugira intego mu myigire yabo no kuba inyangamugayo kuko ngo aribyo bizabafasha kubona akazi no kubaho neza mu buzima bwa nyuma y’ishuri.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nyakanga,  mu biganiro bagiranye n’abanyeshuri biga Ibaruramari, icungamutungo n’imibanire y’abantu (Sociology).

Bamwe mu bahoze ari abanyeshuri ba ICK baje kuganiriza abakiri ku ntebe y’ishuri, barimo Jonas Akimana ushinzwe abafatanyabikorwa muri MINALOC; Chantal Uwamariya, umuyobozi wa CPF INEZA, Thierry Mucyo ukora muri banki ya Equity, Ishami rya Muhanga; Esperance Nyirandabamenye ukora mu Karere ka Muhanga; na Jean Baptiste Kayiranga ukora mu Inyange Sacco iri mu Karere ka Ngororero.

Bamwe mu baganirije abanyeshuri bari kumwe n’abarimu bagisha muri ICK

Ibi biganiro byibanze ku rugendo rwaranze aba banyamwuga kuva bakiri abanyeshuri ba ICK kugeza aho bari mu mirimo itandukanye.

Bagaragaje ko bishimira uburezi bakuye muri ICK, icyakora bavuga ko kugira ngo bagire aho bagera byabasabye gukunda kwiga, kugira intego no kugira ikinyabupfura.

Jonas Akimana yabwiye abanyeshuri ko bafite amahirwe yo kuba biga mu ishuri rizwiho gutanga ubumenyi n’uburere, kubera ko ngo biri mu bifasha abaharangije kubona akazi bitewe n’uko baba bizeweho ikinyabupfura.

Jonas Akimana ukora muri MINALOC

Yagize ati: “Iyo wize ahantu heza bituma abaguha akazi batita ku bintu byinshi, kandi iyo ugeze hanze bakumva ko wize muri ICK bituma bakugirira ikizere.”

Yabasabye kwiga bafite intego ndetse n’imyitwarire myiza kugira ngo icyo kizere bazakigirirwe bityo bizabafashe kubona akazi.

Yanababwiye ko bakwiye kwita ku kumenya indimi z’amahanga, kuko hari igihe wisanga mu kazi karimo abatavuga Ikinyarwanda’’

Ati: “Nkanjye sinize indimi ariko aho nkorera nkorana n’abanyamahanga, rero iyo ntaza kwita ku kumenya indimi z’amahanga ntibyari kunyorohera.”

Jean Baptiste Kayiranga we  yabibukije ko batagomba kugira ubwoba bwo kubura akazi, ahubwo abasaba kwiga bashyizemo ingufu kuko mu gihe bize neza akazi bakabona ntakabuza.

Jean Baptiste Kayiranga ukora mu Inyange Sacco mu karere ka Ngororero

Ati: “Akazi karahari. Ntimugire ubwoba, nimukore cyane, niba mwarahisemo kwiga ni mwige kandi cyane kuko iyi si ahantu ibajyana harakomeye cyane.”

Chantal Uwamariya, wasobanuye ko yize muri ICK abifatanya n’akazi, yavuze ko yari afite inzozi zo kwiga akarangiza kandi nta somo asubiyemo, ndetse ntarekere aho ahubwo agakomereza  amasomo ye no mu  kiciro cya kabiri cya Kaminuza, kandi yabigezeho.

Bitewe n’intego Uwamariya yari afite, yahamije ko ziri mu byamufashije kugera aho ari ubu. Bityo abanyeshuri nabo bakwiye  kugira intego.

Chantal Uwamariya, Umuyobozi wa CPF Ineza

Ati: “Mugire intego, mumenye icyo mushaka” yakomeje agira ati: “Byarambabazaga kubona umunyeshuri asubiramo isomo kubera ko yaritsinzwe.”

Yongeyeho ko kwiga muri ICK byamubereye umusingi wo kugera aho ari, ibituma anatanga imenyerezamwuga ku banyeshuri ba ICK mu kigo cy’imari ayobora.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na ICK News bavuze ko bungukiye ubumenyi kuri bakuru babo.

Uwitwa Dina Nyiransabimana wiga icungamutungo mu mwaka wa kabiri yagize ati: “Iki kiganiro cyari kiza cyane kubera ko cyadusigiye byinshi birimo kuturema umutima, no kuduha amakuru y’uko isoko ry’umurimo rihagaze, kandi banatwereka uko dukwiye kwitwara kugira ngo tuzabashe kubona akazi no kumenya kwihangana mu gihe ukigategereje.”

Dina Nyiransabimana atanga igitekerezo

Naho Regine Umuhoza wiga Ibaruramari mu mwaka wa kabiri yavuze ko iki kiganiro cyatumwe yumva ko agomba kugira intego.

Ati: “ubu ni ukwiga nshyizeho umwete, nkakoresha igihe cyange neza cyane cyane igihe ndi mu ishuri nkirinda kurangarira muri telefoni ubundi nkakurikira mwarimu.”

Rutsibuka Innocent, Umwarimu akaba n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha no guteza imbere impano z’abanyeshuri, mu izina rya ICK yashimiye aba bashyitsi ndetse nawe yunga mu ryabo avuga ko kugira intego n’ikinyabupfura ari ingenzi cyane.

Ati: “Isi ya none ntabwo ubute bwakora. Isi iri kwihuta mu ngeri zitandukanye yaba mu ikoranabuhnga n’ibindi, rero mukwiye kugira intego kugira ngo mutazasigara.”

Rutsibuka Innocent, Umwarimu akaba anakuriye career center ya ICK

 Yakomeje agira ati: “Ubumenyi bwose waba ufite nta kinyabufura, ntacyo bwamara. Murasabwa rero guhuza ubumenyi, imyitwarire myiza no gukorera hamwe kuko aribyo bizabafasha kugera ku ntego zanyu”.

Thierry Mucyo ukora muri banki ya Equity Muhanga

Uruzinduko rw’aba banyamwuga rwari urwa gatatu nyuma y’urwakozwe na bamwe mu bize mu Ishami ry’Itangazamakuru ndetse n’abize mu Ishami ry’uburezi. Ibi biri muri gahunda ICK yatangije yo guhuza abanyeshuri bayo n’abarirangijemo mu bihe byashize, kugira ngo babafashe gutegura neza ejo hazaza, cyane cyane ku bijyanye no kwinjira ku isoko ry’Umurimo.

Esperance Nyirandabamenye ukora mu karere ka Muhanga

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads