Guverinoma y’u Bwongereza imaze igihe muri gahunda yo kwimura Abanya-Afuganistani kubera impungenge z’uko bashobora guhigwa n’Abatalibani bakabagirira nabi nyuma y’uko bongeye gufata ubutegetsi kuko benshi muri bo bakoranye n’ingabo z’Ubwongereza.
Iyi ni gahunda yashyizweho na guverinoma y’Abakonservateri, aho yishyuwe amafaranga agera kuri miliyari 2 z’ama-pound (£2 billion), angana na miliyari 2.7 z’amadolari ($2.7 billion) kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.
Ibi byaturutse ku itangazwa ry’amakuru ryakozwe na Minisiteri y’Ingabo mu ntangiriro za 2022, ubwo urutonde rw’abantu bari barasabye kwimurirwa mu Bwongereza rwajyanwaga ku muntu utari mu bakozi ba Leta, maze nyuma rukaza gusohoka kuri Facebook mu mwaka wakurikiyeho.
Iri tangazwa ry’amakuru hamwe n’iyo gahunda yo kwimura abantu, byose byari mu maboko y’itegeko ryiswe superinjunction ryabuzaga itangazamakuru gutangaza ayo makuru. Aho Iryo tegeko ryaje kuvanwaho n’urukiko.
Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, John Healey, yasabye imbabazi ku bwo gusakaza ayo makuru, harimo n’andi y’abadepite n’abasirikare bakuru bashyigikiye ubu busabe bw’Abanya-Afuganistani n’imiryango yabo bari barakoranye n’ingabo z’u Bwongereza.
Yagize ati: “Twahuye n’impanuka, amakuru atagombaga kujya hanze arasohoka. Nubwo yabaye ku butegetsi bwa guverinoma ishize, ku bantu bose amakuru yabo yasohotse, mbasabye imbabazi.”
Healey kandi yanavuze ko abagera ku 4,500 bo muri Afuganistani n’imiryango yabo bamaze kwimurwa cyangwa bari mu nzira yo kwimurirwa mu Bwongereza binyuze muri iyo gahunda y’ibanga.
Ariko yavuze ko nta wundi muntu utari muri abo uzava muri Afuganistani uzemererwa ubuhungiro.
Iri sesengura, kandi rigaragaza ko abantu barenga 16,000 bari baragizweho ingaruka n’itangazwa ry’amakuru aribo bari kwimurirwa mu Bwongereza kugeza muri Gicurasi uyu mwaka, nubwo bamwe muri bo bari barimukiye mu gihugu binyuze muri gahunda zisanzwe zihari.
Aya makuru agiye hanze mu gihe Ubwongereza buri mu bibazo by’ubukungu ndetse ishyaka rya Reform UK rikomeje gusaba ko aba bantu basubizwa iwabo.













