Umukambwe Fauja Singh, wamamaye cyane mu mikino yo gusiganwa ku maguru izwi nka Marathon, yitabye Imana afite imyaka 114, nk’uko Polisi yo mu Buhinde yabitangaje.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ku wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga, azize impanuka y’imodoka yamugonze maze igakomeza igenda.
Polisi y’u Buhinde yatangaje ko yagonzwe n’imodoka itaramenyekana ubwo yari ari kugenda n’amaguru hafi y’umudugudu yavukiyemo wa Beas, mu Ntara ya Punjab, mu majyaruguru y’u Buhinde.
Harvinder Singh Virk, Umuyobozi wa Polisi muri ako karere, yakomeje avuga ko yahise ajyanwa mu bitaro byitwa Srimann ariko aza gupfa azize ibikomere yari yari afite ku mubiri wose.
Yagize ati: “Turimo gushakisha iyo modoka. Turi kwifashisha amashusho ya CCTV yo muri ako gace kandi twamaze kohereza amatsinda arimo gukora iperereza.”
Singh wavukiye mu cyaro cyo mu Buhinde mu 1911, nyuma yimukira i Londres mu Bwongereza. Yatangiye kwiruka muri Marathon afite imyaka isaga 89, bituma ahabwa akazina ka Turbaned Tornado kubera ubuhanga n’umuvuduko yagaragazaga muri uwo mukino.
Nubwo yafatwaga nk’umuntu ukuze kurusha abandi ku isi mu bakina Marathon, ntiyigeze ahabwa igihembo cya Guinness World Records kubera ko nta mpapuro z’amavuko (birth certificate) yigeze abona.
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yihanganishije umuryango wa Singh, amwita “umukinnyi w’akataraboneka waranzwe n’umuhate udasanzwe.”
Mu 2003, muri Marathon yo muri Toronto Waterfront, nibwo Singh yagize ibihe byiza aho yayirangije mu masaha 5 n’iminota 40.
Mu 2011, yagarutse muri Toronto, aho yabaye umuntu wa mbere uzwi wujuje imyaka 100 urangije Marathon, ayirangiza mu masaha 8, iminota 11 n’amasegonda 6.
Ibi byari bitandukanye cyane n’ubwana bwe mu cyaro cy’u Buhinde, aho atashoboraga kugenda kugeza ku myaka 5 bitewe n’intege nke yari afite mu maguru.
Uyu mugabo yakinnye irushanwa rye rya nyuma mu 2013, muri Hong Kong, ku ntera ya kilometero 10.
Nubwo atanditse muri Guinness World Records, yigeze guhabwa ishimwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Queen Elizabeth, amushimira kuzuza imyaka 100 akiri mu mukino.













