Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yahagaritse by’agateganyo Minisitiri w’Umutekano, Senzo Mchunu, kubera ibirego akurikiranyweho bimushinja kugira aho ahurira n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ku cyumweru, Ramaphosa yatangaje ko hashyizweho Komisiyo igiye gukora iperereza kuri ibi birego, avuga ko bihungabanya Itegeko Nshinga kandi bigashyira mu kaga umutekano w’igihugu.
Perezida yavuze ko ibyo Mchunu ashinjwa, birimo kwivanga mu iperereza ku bwicanyi bushingiye kuri politiki ndetse n’uburiganya muri Polisi, bityo ko hakenewe “iperereza ryihuse kandi ryimbitse.”
Hazakorwa kandi iperereza ku bayobozi ba Polisi bakiri mu mirimo n’abayihozemo kongeraho na bamwe mu bagize Guverinoma.
Yongeyeho ko, Prof. Firoz Cachalia, usanzwe ari umwarimu w’amategeko, yagizwe Minisitiri w’agateganyo ushinzwe Umutekano.
Mchunu yahakanye ibi birego, avuga ko “yiteguye gusubiza kuri aya makosa” aregwa.
Yanavuze ko yubaha icyemezo cya Perezida, kandi yemera gufasha abakora iperereza. Ati “Ubutwari n’ubunyangamugayo ni indangagaciro nemera kandi twese tugomba guharanira kugira.”
Ramaphosa amaze igihe asabwa n’abaturage kugira icyo akora kuri iki kibazo cyakuruye impaka.
Mchunu w’imyaka 67, ni umwe mu banyapolitiki bafite ijambo rikomeye mu ishyaka ANC rya Ramaphosa.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko ashobora kuziyamamariza kuyobora iri shyaka mu matora ateganyijwe mu 2027.
Ibirego Mchunu ashinjwa byatangajwe bwa mbere mu cyumweru gishize na Komiseri wa Polisi wa KwaZulu-Natal, Nhlanhla Mkhwanazi.
Yavuze ko Mchunu yabonaga inkunga y’amafaranga aturuka ku mucuruzi ukomeye, kugira ngo afashe gahunda ze za politiki.
Gen Mkhwanazi yanavuze iby’umugambi wo gusesa itsinda ryihariye ryashyizweho mu 2018 ngo rikurikirane ubwicanyi bukorerwa abanyapolitiki, cyane cyane muri KwaZulu-Natal.
Yavuze ko ubwo itsinda ryakoraga iperereza, ryagaragaje abantu bafite aho bahuriye n’ibikorwa bitemewe, barimo n’abanyapolitiki, abapolisi ndetse n’abacuruzi bifitanye isano n’imitwe y’ibiyobyabwenge, ari byo byatumye rihagarikwa.
Igihe yahagarikaga iryo tsinda mu ntangiriro z’uyu mwaka, Mchunu yavuze ko “nta mumaro ryari rigifite” mu ntara, nubwo hari imanza nyinshi zitari zasobanuka.
Abandi bahagaritswe ku mirimo yabo by’agateganyo barimo komiseri wungirije wa Polisi, Shadrack Sibiya n’abandi.













