OIP-1.jpg

Kim Jong-un yemeje ko ashyigikiye Uburusiya mu ntambara na Ukraine

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, yongeye kwemeza ko ashyigikiye byimazeyo Uburusiya mu ntambara buhanganyemo na Ukraine. Ibi yabitangaje ubwo yahuraga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Koreya ya Ruguru rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu bya gisirikare n’ubutegetsi.

Ibiganiro hagati ya Kim na Sergei Lavrov byabaye ejo hashize mu mujyi wa Wonsan. Kim yabwiye Lavrov ko Koreya ya Ruguru “yiteguye gushyigikira Uburusiya gushaka umuzi w’ikibazo ifitanye na Ukraine.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya ya Ruguru, Choe Son Hui ndetse na Lavrov nabo, bashimangiye ko bazaharanira ubusugire bw’ibihugu byombi.

Ibihugu birimo Amerika, byemeza ko, kuva mu mwaka ushize, Koreya ya Ruguru imaze kohereza muri iyi ntambara abasirikare bagera ku 11,000 bagiye kurwana ku ruhande rw’Uburusiya muri Ukraine.

Ubwo Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim yahuraga na Lavrov, yatangaje ko hari “icyizere gikomeye” ko ingabo n’abaturage b’Uburusiya bazatsinda kandi bakigarurira icyubahiro n’ubwigenge bw’igihugu cyabo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya yashyize ku rubuga rwa Telegram amashusho agaragaza Kim na Lavrov baramukanya ndetse banahoberana.

Ubufasha bushya bwa gisirikare Koreya ya Ruguru yahaye Uburusiya buje mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gutanga inkunga y’ibikoresho bya gisirikare kuri Ukraine, nyuma y’igihe gito yari yayihagaritse.

Trump yabwiye NBC News ku wa Kane ko yamaze kugirana amasezerano na NATO yo kugeza muri Ukraine sisitemu z’ubwirinzi bwo mu kirere za Patriot, nyuma y’uko Uburusiya bwari bwongeye kugaba ibitero mu kirere cya Ukraine.

Koreya ya Ruguru yemeye ku mugaragaro ko yohereje abasirikare mu Uburusiya muri Mata uyu mwaka, amezi make nyuma y’uko Ukraine n’ibihugu byo mu Burengerazuba byari byamaze kubitangaza.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Kim ndetse na Vladimir Putin, muri Kamena umwaka ushize, bemeranya gufashanya igihe kimwe muri ibyo bihugu cyaba kiri kwibasirwa n’ubushotoranyi.

Uretse abasirikare, Koreya ya Ruguru yanemeye kohereza ibihumbi by’abakozi mu ntara ya Kursk yangiritse kubera intambara, aho bazafasha mu kubaka ibikorwa remezo byasenyutse, nk’uko byatangajwe n’umukuru w’umutekano wa Moscow mu kwezi gushize.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads