Perezida William Ruto yageze ku butegetsi ashyigikiwe cyane n’abaturage bari bizeye ko azasohoza ibyo yari yarabasezeranyije byo kuzamura imibereho yabo. Nyamara, aho kubigeraho, ubu ahanganye n’ibitutsi n’ibirego by’abantu benshi, ibintu bitari byarigeze bigera kuri uru rugero mu mateka ya Kenya.
Ruto aherutse gutangaza ko ababajwe cyane n’ukuntu abaturage bamunenga bikabije, akibaza impamvu ibi bitigeze bikorerwa abarimo Daniel arap Moi, wamaze imyaka irenga 20 ategekesha igitugu.
Ikindi Ruto yibaza ngo ni ukuntu abaturage bamugaragariza uburakari butigeze bugaragarizwa undi mu perezida uwo ari we wese.
Ati: “Aya makimbirane yose, kuki atigeze agaragazwa kuri Moi, Mwai Kibaki, cyangwa Uhuru Kenyatta?”
Abasesenguzi bavuga ko ubu burakari bw’abaturage kuri Perezida Ruto budasanzwe, aho abantu barenga ijana bamaze kuhasiga ubuzima.
Muri Kenya, imyigaragambyo yatangiye Ruto ataramara umwaka ku butegetsi. Kuri ubu, mu gihe amaze imyaka itatu ayoboye Kenya, abaturage ntibahwema kumugaragariza ko barambiwe ndetse bifuza ko ava ku butegetsi.
Benshi muri bo bafite intero igira iti: “Ruto must go” (Ruto agomba kugenda) cyangwa “Ruto Wantam” (Ruto agomba kuyobora manda imwe gusa).
Ruto yiyamamariza kuba Perezida yiyerekanye nk’umuntu usanzwe wakuriye mu bukene, akaba yaratangiye ubuzima acuruza inkoko. Ibyo byatumye abaturage basanzwe bamwibonamo, bamufata nk’intwari yahindutse Perezida nyuma yo guhangana n’ubuzima.
Umusesenguzi wa politiki Mark Bichachi avuga ko ibyo abaturage bakora bidaturuka ku moko gusa, ahubwo ari umujinya w’abaturage ushingiye ku bintu byinshi.
Avuga ko “uburakari rusange kuri Perezida n’ubutegetsi” ari ibintu bitigeze bibaho, ndetse binarenze ibihe bikomeye bya politiki mu myaka ya 1980 na 1990 ubwo Moi yategekaga igihugu mu gihe hari ishyaka rimwe rukumbi.
Icyakora , Dr. Njoki Wamai, umwarimu muri kaminuza, we avuga ko kunenga Perezida ari ibintu bisanzwe iyo igihugu kiri mu bibazo.
Yagize ati: “Abaperezida bose, iyo babangamiye itegeko nshinga cyangwa ubushake bw’abaturage, bahura n’akaga ndetse bakanabwirwa amagambo mabi.”
Ku bwa Dr. Njoki, ngo ntakidasanzwe kibaye kuko n’abayoboye mbere nka Jomo Kenyatta na Moi, bagize ibihe bitoroshye birimo no gutakarizwa icyizere. Akomeza avuga ko itandukaniro ry’ubu na kera ari uko amakuru asigaye yihuta kandi akagera kure, bityo urubyiruko rwinshi rwirirwa ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya rukaba arirwo ruyoboye kugaragaza ibitagenda.
Icyakora, Ruto we avuga ko ntakabuza byose biterwa n’ivangura rishingiye ku moko no gushyamirana.
Ati: “Tureke amacakubiri, urwango, kwirata no gusuzugurana. Twese turi Abanya-Kenya.”
Perezida Ruto kandi avuga ko azakoresha “uburyo bwose bushoboka” ngo asubize amahoro mu gihugu.
Kuva muri Kamena 2023, abantu barenga ijana nibo bamaze kugwa muri ubu bushyamirane.













