Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwamenyesheje Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano (UN Security Council) ko hari amakuru afatika y’uko hari ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu biri gukorerwa abaturage bo mu Burengerazuba bwa Sudani.
Mu byagaragajwe nk’ibiteye ubwoba kurusha ibindi mu byaha bikorerwa muri Darfur, harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa bo mu moko amwe n’amwe abarizwa muri aka gace.
Intambara hagati y’ingabo za Sudani n’inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) yatangiye muri Mata 2023, bituma abasivili benshi bahatakariza ubuzima abandi bamburwa ibyabo, nk’uko Loni ibivuga.
Nazhat Shameem Khan, Wungirije Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, yavuze ko “bigoye kubona amagambo akwiye asobanura uburemere bw’akaga abaturage bo muri aka gace bari guhura nako”, icyakora ko amakuru bafite bayakuye mu bimenyetso birenga 7,000 bamaze gukusanya kugeza ubu.
Loni yahaye ICC uburenganzira bwo gukora iperereza no gukurikirana ibyaha bikorerwa muri Darfur mu myaka 20 ishize, icyo gihe ni nabwo hatangiye amaperereza ku byaha by’intambara n’itsembabwoko byakozwe muri ako karere guhera muri Nyakanga 2002.
Mu 2023, ICC yatangije irindi perereza yakoranye n’abaturage bahungiye iyi mirwano muri Tchad bavuye mu gace ka Darfur.
Madamu Khan, yatangaje ko kuri ubu “ubugizi bwa nabi bwabaye nk’ikintu gisanzwe aho ababikora batakihishira, nyamara ibyo ari ibintu bidakwiye”, ashimangira ko itsinda rishinzwe iperereza riri gukora ibishoboka byose ngo ibyo byaha bihindurwe ibimenyetso byagezwa imbere y’urukiko.
Yongeyeho ko abari gukora ibyo byaha muri Darfur “bashobora kumva bafite ubudahangarwa muri ibi bihe”, ariko ko ICC iri gukora uko ishoboye kugira ngo “benshi” bazabiryozwe imbere y’uru rukiko.
Ibyaha by’intambara byakomeje kugarukwaho mu myaka ibiri ishize, ndetse muri Mutarama 2025 Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yemeje ko RSF n’imitwe iyifasha bakoze itsembabwoko ryibasiye abaturage batari Abarabu muri Darfur.
RSF yahakanye ibyo birego, ivuga ko itagize uruhare mu byiswe “intambara z’amoko” muri Darfur.
Raporo za Loni zigaragaza ko ibintu bikomeje kuba bibi muri Darfur, aho ibitaro n’amakamyo y’abagiraneza byibasirwa, amazi n’ibiribwa nabyo bigafatirwa ku bushake.
Abaturage bo mu mujyi wa El-Fasher bamaze igihe batagerwaho n’ubufasha kubera ko RSF yabagose, ndetse ibyo bikaba byarabateje kurwara Kolera kubera kutagerwaho n’amazi.
Inzara nayo ikomeje gukaza umurego muri ako karere, aho ishami rya Loni ryita ku bana (UNICEF) rivuga ko abarenga 40,000 bajyanywe kwa muganga hagati ya Mutarama na Gicurasi 2025 kubera imirire mibi ikabije, abo bakaba barikubye kabiri ugereranyije n’igihe nk’iki umwaka ushize.
Mu myaka ibiri ishize, abantu barenga 150,000 bamaze gupfa bazira iyi ntambara, naho hafi miliyoni 12 bo bahunze ingo zabo.













