OIP-1.jpg

Ubushinwa bwashinjwe kwibasira indege y’Abadage

Ubushyamirane hagati y’u Bushinwa n’u Budage bukomeje gukaza umurego nyuma y’uko Ubudage bushinje Ubushinwa gukoresha urumuri rukaze rwa laser rugatera ikibazo ku ndege ya gisirikare y’Abadage.

Ubudage buvuga ko icyo gikorwa cyabaye mu cyumweru gishize ubwo iyo ndege yari mu bikorwa bya gisirikare biyobowe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), bigamije kurinda ubwato butwara ibicuruzwa mu Nyanja Itukura (Red Sea), ahari ibyago byo kugabwaho ibitero n’inyeshyamba za Houthi zo muri Yemen.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage yahamagaje Ambasaderi w’u Bushinwa igaragaza ko icyo gikorwa kidashobora kwihanganirwa. Haba no ku ruhande rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bityo bikaba byanatumye intumwa y’u Bushinwa muri EU nayo ihamagazwa ngo yisobanure.

Ku rundi ruhande , Ubushinwa, bwo bwamaganiye kure ibyo birego buvugwa ko “bidahuye n’ukuri”.

Ku wa Kabiri, Ubudage bwatangaje ko indege yabwo y’ubutasi yahuye n’urumuri rukaze ubwo yanyuraga hejuru y’Inyanja Itukura, aho ibihugu by’i Burayi bimaze igihe biri mu bikorwa byo gukumira ibitero by’intagondwa kuva mu ntangiriro za 2024.

Ubudage buvuga ko urwo rumuri rwaturutse ku bwato bwa gisirikare bw’u Bushinwa bwari bumaze kugaragara muri ako gace inshuro nyinshi.

Iyi ndege yahise ihagarika ubutumwa bwayo maze igaruka ku kibuga cya gisirikare cya Djibouti, mu rwego rwo kwirinda gukurura amakimbirane hagati y’ibihugu byombi, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage.

Ubudage bwagaragaje ko bwarakajwe n’icyo gikorwa, ndetse ko cyashyize ubuzima bw’abasirikare babwo mu kaga kandi bukabangamira ibikorwa bigamije umutekano.

Umuvugizi ushinzwe politiki mpuzamahanga muri EU, Anouar El Anouni, yavuze ko icyo gikorwa “giteye inkeke kandi kidakwiye kwihanganirwa ”, ashimangira ko “cyashyize ubuzima bw’abantu mu byago ndetse kinabangamira ibikorwa by’umutekano”.

Ku wa Gatatu, u Bushinwa bwisobanuye buvuga ko ingabo zabwo zari mu bikorwa bisanzwe byo kurinda ubwato (escort operations) mu gace ka Aden no ku nkengero z’inkombe za Somalia nkuko umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mao Ning yabitangaje.

U Bushinwa bwasabye ko impande zombi “zikwiye kureba ku bimenyetso bifatika kandi zigakomeza ibiganiro mu buryo bwihuse kugira ngo hirindwe amakosa cyangwa ubushyamirane budakenewe”.

Si ubwa mbere u Bushinwa bushinjwa n’Amerika n’ibindi bihugu gukoresha urumuri rwa laser ku ndege za gisirikare, ariko u Bushinwa bugahakana  ibyo birego bwivuye inyuma.

Urumuri rwa laser rushobora kugira ingaruka ku bapiloti batwaye indege zikaba zagwa , ndetse hari ubwoko bushya bwa laser bukomeye bushobora no kwangiza ibikoresho biri mu kirere.

U Bushinwa bwatangiye ibikorwa bya gisirikare muri ako karere kuva mu 2017, ubwo bwafunguraga ikigo cy’ingabo muri Djibouti, bushimangira ko kigamije kurwanya ubujura bwo mu mazi no kurinda ubwisanzure bwo kugendera mu mazi mpuzamahanga.

Ibihugu by’iburengerazuba, birimo Amerika, U Buyapani n’u Bufaransa, bimaze igihe byerekana impungenge ku migambi y’u Bushinwa muri ako karere.

Djibouti ni igihugu giherereye ahantu h’ingenzi cyane, hafi y’Inyanja Itukura no ku muyoboro wa Suez Canal, imwe mu nzira nyamukuru z’ubwikorezi bw’ibicuruzwa ku isi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads