Ku nshuro ya mbere mu mezi abiri ashize atorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika, Papa Leo wa XIV agiye kuva i Roma ajye kuruhukira muri Castel Gandolfo, agace gaherereye mu bilometero 30 uvuye i Roma, hejuru y’udusozi twa Alban.
Ni agace kazwi nka “Vatikani ya kabiri” kubera amateka yihariye ya Kiliziya n’imiterere yaho.
Nk’uko byatangajwe na Vatikani mu kwezi gushize, Papa Leo azamara ibyumweru bibiri, kuva ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga kugeza ku wa 20 Nyakanga, aruhukira kuri iyo nzu ya Kiliziya iri hejuru ku musozi, aho azaba adafite ibiganiro rusange cyangwa birebire n’abantu.
Azagaragara gusa ku cyumweru tariki ya 13 na tariki ya 20 Nyakanga, aho azageza ubutumwa ku bakristu.
Papa Leo kandi azasubira muri Castel Gandolfo ku itariki ya 15 kugeza kuya 17 Kanama.
Iyo nzu ya Papa igizwe n’ubutaka bungana na hegitari 135, harimo inyubako nyinshi, ubusitani bunini, ndetse n’ahakorerwa ubuhinzi n’ubworozi. Aho hantu hashimangira umuco w’imyaka amagana w’uko Abapapa bajyaga kuharuhukira mu mpeshyi.
Mu gihe Papa Fransisiko we yari yarahisemo kutajya ajya kuharuhukira, abamubanjirije nka Benedigito wa XVI na Yohani Pawulo wa II bakundaga kuhajya mu gihe cy’impeshyi, baharuhukira, bakiga ndetse bakanakomeza ibikorwa byabo by’akazi mu mutuzo uri kuri ako gasozi kari ku nkengero z’ikiyaga kiri hejuru y’umusozi cya Albano, ibizwi nka ‘crater lake’.

Nk’uko byatangajwe na Vatican News, ku wa 3 Nyakanga, Papa Leo yagiriye uruzinduko rwa vuba i Castel Gandolfo areba aho imirimo yo gusana Villa Barberini, inyubako azaba atuyemo, igeze.
Nk’uko ikinyamakuru New York Times kibivuga, muri iyo nzu hashyizwemo ikibuga cya tennis kuko Papa Leo akunda uwo mukino, kandi pisine nayo iri kuvugururwa mu rwego rwo kwakira umushyitsi udasanzwe.
Aho Abapapa bahoze batuye, ni inyubako iri hagati y’umujyi wa Castel Gandolfo n’ubusitani bwaho, hafi y’aho bita Liberty Square.
Ariko kuva mu 2016, Papa Francis yahahinduye inzu ndangamurage (museum).
Ibyo byose bizakomeza gufungurirwa rubanda muri izi mpeshyi, kuko Papa Leo azaba acumbitse mu yindi nyubako, Villa Barberini.
Vatikani ya kabiri
Umubano wa Kiliziya Gatolika na Castel Gandolfo watangiye mu 1596, ariko haza kuba icumbi ryemewe ry’Abapapa mu 1626. Inyubako nkuru y’iyo nzu yatangiye kubakwa n’Umwami w’Abami Domitien mu kinyejana cya mbere, nyuma ivugururwa n’umwubatsi w’umuhanga Bernini mu buryo bwa Baroque.
Iyo nzu yahawe Kiliziya nk’agace k’ubutaka bufite ubwigenge binyuze mu masezerano ya Lateran mu 1929.
Kuva ubwo, Abapapa barimo Piyo wa XII, Yohana wa XXIII, Pawulo wa VI, Yohani Pawulo wa II na Benedigito wa XVI bajyaga bahamara igihe mu mpeshyi, bakahavugira Indamutso ya Malayika ‘Angelus’ n’abakristu ndetse bakahakirira abantu bakomeye.

Ubusitani buhehereye, umwuka mwiza, n’umutuzo w’aho hantu byabaga umwanya mwiza wo gusoma, kwandika, no gutembera.
Papa Yohani Pawulo wa II yakundaga no koga muri pisine y’aho. Ku bwa Benedigito wa XVI, Castel Gandolfo yabaye ahantu yakundaga kujya kuruhukira mu mpeshyi, ndetse na nyuma yo kwegura, yahisemo kujyayo kuruhuka.
Mu gihe azaba ari i Castel Gandolfo, Papa Leo azasengera hamwe n’abakirisitu Angelus ku cyumweru tariki ya 13 n’iya 20 Nyakanga, abivugira ku mugaragaro kuri Liberty Square imbere y’inyubako y’Abapapa. Azongera kuhasubira muri Kanama, aho azasoma Angelus tariki ya 15 n’iya 17.
Abifuza gusura Inzu y’Abapapa cyangwa ubusitani bwaho (Borgo Laudato Si’) biyandikisha banyuze ku rubuga rw’Ingoro ndangamurage za Vatikani, ku minsi isanzwe cyangwa mu mpera z’icyumweru.
Castel Gandolfo ni umujyi mwiza ubarizwa ku nkombe z’ikiyaga cy’ibirunga cya Albano. Uherereye mu gace ka Castelli Romani, mu majyepfo ya Roma, kandi ushobora kugerwaho n’imodoka cyangwa gari ya moshi uvuye i Roma.













