OIP-1.jpg

U Rwanda rugendera ku mahitamo yarwo – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutagendera ku mategeko y’amahanga ahubwo ko ruyoborwa n’amahitamo yarwo hashingiwe ku nyungu z’abaturage n’indangagaciro zubakiye ku kwigira no kubaha ubuzima bw’Abanyarwanda.

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye ibirori byo Kwibohora kuri uyu wa Kane Nyakanga, Perezida Kagame yasobanuye ko amategeko y’abandi atagomba gukoreshwa nk’impitagihe ku bindi bihugu bitayagiranye ubwumvikane bwimbitse n’abayashyizeho.

Yavuze ko isi igira imyumvire yo gutegeka abandi, ariko u Rwanda rwahisemo kugendera ku cyiza kirubereye.

Yagize ati: “Isi tubayemo ishaka kukubwira uko ugomba gukurikiza amategeko yayo. Icy’ingenzi mbere na mbere ni uko amabwiriza tugenderaho agomba kuba ashingiye kuri: Ni iki cyiza kuri twe nk’Abanyarwanda?”

Yakomeje agaragaza ko ubunararibonye bwe nk’impunzi bwagize uruhare runini mu myumvire afite ku isi n’uburyo imiyoborere ikwiye kwubakwa hashingiwe ku bushishozi n’isesengura ry’imimerere y’igihugu. Ibi ngo byatumye ahora yibaza ku gaciro k’ubuzima, uburinganire bw’abantu no kwihugura ku mateka y’ibindi bihugu.

Perezida Paul Kagame yemeza ko umuntu, aho yaba aturutse hose, agomba kwiyumva nk’ufite agaciro aho yagize ati: “Abantu bose ni bamwe, nta gihugu cyaruta ikindi, nta muntu ugomba kwiyumva nk’uwasigaye inyuma kubera inkomoko ye.”

Yasobanuye ko imiyoborere y’u Rwanda yubakiye ku ndangagaciro zifasha buri wese kugira ijambo, akumva ari igice cy’igihugu. Aho ni ho ahera avuga ko igihugu kidashobora gutera imbere igihe hari abaturage bacyibona nk’abatagifitemo umwanya. “Tugomba gukorera hamwe nk’igihugu kimwe, tuzirikana agaciro k’ubumwe kuko twabonye ingaruka mbi zo kutabugira.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku ntego yo kwigira avuga ko Abanyarwanda bagomba guharanira kugera ku rwego rwo hejuru nk’abandi bose ku isi. Yavuze ko imyumvire ari yo igena aho umuntu agera, ndetse anashimangira ko kwigira atari uguhitamo ahubwo ari inshingano.

Ati: “Kuki twagombye kugira aho tugomba kugarukira kandi dufite ubushobozi bwo kwigira? Imyumvire yacu ni yo igena niba tuzamuka cyangwa dusubira inyuma.”

Yavuze ko n’ubwo nta gihugu gikora nk’ikirwa, kugira aho umuntu ahamya imizi ye ari ngombwa mbere yo gusaba guhuzwa n’abandi ndetse kandi ko kwifashisha ibyawe ari byo bikubaka mu bushobozi bwo guhitamo icyiza no kugira ubwisanzure mu miyoborere.

Ku bijyanye n’icyerekezo cy’imyaka 10 iri imbere, Perezida Kagame yavuze ko icy’ingenzi ari ukugendera ku musingi w’ibimaze kugerwaho, kandi bikabyazwa umusaruro mu buryo buhoraho kandi buhamye,

“Ntitugomba kwishimira gusa ibyo twagezeho ngo twumve ko bihagije, ahubwo tugomba kubikoresha nk’inkingi idusunika imbere hanyuma ubutaha tukaba  turi hejuru y’aho turi uyu munsi.”

Yibukije ko icyerekezo cy’iterambere kidafatwa nk’ibintu bihita bikemurwa, ahubwo ko ari urugendo rudashira rusaba guhora utekereza, usubiza amaso inyuma, ukagenzura niba inzira urimo igikwiye ubundi ukayihindura uko ibihe bigenda bihinduka,

Aho yagize ati: “Tugomba guhora dusuzuma amahitamo yacu tukareba niba akibereye igihe, niba atari ko bimeze tukayahindura. Kandi ibyo si ibintu abantu bose batekereza, ariko ni iby’ingenzi ku gihugu cyacu.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ko indangagaciro z’igihugu zigomba kurindwa no gusigasirwa, kugira ngo igihugu kidatakaza umurongo, anibutsa ko ubuyobozi bukomeye bushingira ku musingi ukomeye kandi ko kugira intego bidahagije niba zidaherekejwe n’umuco wo gukomeza.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads