OIP-1.jpg

Baltasar yakatiwe gufungwa imyaka 18

Urukiko rwa Guinée Équatoriale rwakatiye Baltasar Egonga igifungo cy’imyaka 18 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza amafaranga ya Leta angana na miliyari imwe y’ama-Francs CFA, aho miliyoni 910 zayo byagaragajwe ko yazigwijeho ku giti cye.

Egonga yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iperereza ku by’imari (ANIF).

Iyi dosiye ye y’ubujura n’isesagura ry’umutungo wa rubanda yateje impaka ndende mu gihugu, ndetse inakoreshwa nk’intangarugero mu kurwanya ruswa.

Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu yerekana ko Egonga yabayeho mu buzima bw’ikirenga, asesagura amafaranga mu bitari ngombwa, harimo kwinezeza mu bagore no kubaho ubuzima bwo kwishimisha birenze urugero.

Ibi byose byarangiye ubwo yafatwaga agashyikirizwa ubutabera.

Nyuma y’iperereza ryimbitse ryashyizweho n’inzego z’ubugenzacyaha, Egonga yaje kwirukanwa ku mirimo ku itariki ya 4 Ugushyingo 2024 n’iteka rya Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, wari wamushinje “kunanirwa kuzuza inshingano, imyitwarire mibi mu muryango no mu mibanire n’abandi itajyanye n’ubuyobozi bwa Leta.”

Ibi byakurikiwe no kumufunga, aho yajyanwe muri Gereza ya Black Beach iri i Malabo, izwiho gufungirwamo abanyabyaha bakomeye.

Indi dosiye yateje impagarara, amashusho y’urukozasoni.

Mu iperereza ryakorewe iwe mu rugo no ku kazi, inzego z’ubugenzacyaha zasanzeyo za CD zirimo amashusho y’urukozasoni, harimo arenga 400 yagaragazaga Egonga ari kumwe n’abagore b’abantu bakomeye muri Leta.

Aya mashusho yamaze no kujya hanze ku mbuga nkoranyambaga, atuma abaturage n’itangazamakuru bikoma bikomeye uwo muyobozi wahoze ari inkingi ya mwamba mu kurwanya ruswa.

Mu rubanza, ubutabera bwa Guinée Équatoriale bwasabye abandi bayobozi kwirinda gukoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite, ahubwo bagashyira imbere inyungu rusange z’abaturage.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads