Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikomeje gufata indi ntera, cyane cyane mu rubyiruko, aho kigaragara mu byiciro byose birimo abahungu n’abakobwa ndetse no mu zindi ngeri zose.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki 26 Kamena 2025, mu Kiganiro n’itangazamakuru aho yasobanuye ko abakoresha ibiyobyabwenge mu Rwanda bari mu ngeri ebyiri ari zo; abamaze kubatwa n’ibiyobyabwenge ku rwego rukomeye ku buryo baba bakeneye ubuvuzi bwihariye ndetse n’ababa bakeneye kugororwa.

Asobanura ko hari n’ababikoresha ku buryo usanga umubiri wabo warangiritse bikomeye.
Yagize ati “Hari ababa bariteye inshinge ku buryo usanga umubiri wabo waruzuye ibisebe, waranatobaguritse. Rero iyo batabibonye ku gihe, bagira ihungabana rikomeye, bagatakaza ubwenge, bigasaba kwitabwaho mu buryo budasanzwe.”
Yakomeje avuga ko hari n’abandi bantu banywa ibiyobyabwenge nk’urumogi bitewe n’uko bumva barukeneye cyangwa bizeye ko rubaha imbaraga.
Avuga ko muri gahunda ya Polisi yo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, mu mezi atandatu ashize kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2025, hamaze gufatwa abantu 778.
Muri abo, 234 bacyekwagaho kubicuruza mu gihe 544 ari ababikoresha.
Yatanze imibare igaragaza ko urubyiruko ari rwo rugaragara cyane mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ati “Mu bantu 778 bafashwe, abari munsi y’imyaka 20 twasanze ari 114, abafite hagati y’imyaka 20 na 30 ni 358, naho abari hagati ya 31 na 40 ni 209 mu gihe hejuru y’imyaka 41 ari 97.”
ACP Rutikanga mu bisobanuro yatanze ku mategeko agenga ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda yagarutse ku iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryo kuwa 04 Werurwe 2019.
Avuga ko iriteka rishyira ibiyobyabwenge mu byiciro bitatu hashingiwe ku rwego rw’ingaruka bigira ku buzima n’ubukana bwabyo. Hari Ikiciro k’ibiyobyabwenge bihambaye, ibikomeye n’ibyoroheje.
Yagize ati: “Muri ibi byiciro, ibihambaye birimo Cocaine,Hiroine n’urumogi , ibi bihanishwa igihano cya burundu, icy’ibikomeye birimo Mayirungi, Shisha, Miziringa n’itabi rigezweho ‘cigarette electronic’, iyo ibi biguhamye uhanishwa igihano kitari munsi y’imyaka 20. Icy’ibyoroheje kirimo urutonde rw’ibiyobyabwenge byoroheje, ni urusobe rw’imiti ikoreshwa nkayo ifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje.”
Yakomeje avuga ko iki cyiciro cya gatatu kirimo utwiciro dukurikira, Inzoga zikozwe mu buryo budakurikije amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko ,Ibinyabutabire byahinduriwe icyo byagenewe bigakoreshwa nk’ibiyobyabwenge, imiti igenzurwa ku rwego mpuzamahanga yo ku rutonde rwa gatatu, urwa kane n’urwa gatanu biri ku mugereka w’iri teka.













