OIP-1.jpg

Muhanga: Uko nibiwe kuri ‘Plateau’

Nitwa Sylvie Mutoni, nkaba niga mu mwaka wa mbere w’Ishami ry’Itangazamakuru mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK).

Ubwo nari mvuye ku ishuri nerekeza aho ntuye i Gahogo, nageze ahazwi nko kuri ‘Plateau’ mpura n’umugabo ntazi, aransuhuza anambwira ko nsa na mushiki we w’umupolisi.

Ubwo twakomeje kugendana, ariko tutaragera kure, arahagarara gusa njye ngiye gukomeza arambwira ati “Waretse nkagutuma kwa Mama Chance akakumpera ‘computer’ ukayinzanira.”

Namusubije ko Mama Chance ntamuzi, ahita ambwira ko ari bundangire iwe. Mu gihe akirimo kundangira, umuntu yahise amuhamagara kuri telefoni, ubwo uwo mugabo twari kumwe kuri telefoni agira ati “ngiye kohereza umwana w’umukobwa” Anahita amubwira imyenda nari nambaye.

Ako kanya yahise ambaza ati “Nonese ninkutuma ntuyizane ndagushakira he?” Ubwo ansaba ibyangombwa ariko mubwira ko ntabyo nagendanye.

Niko guhita ambwira ati: “Nsigira amafaranga cyangwa telefoni yawe nugaruka unzaniye mudasobwa yanjye ndayigusubiza noneho nanaguhembe kubera ko untumikiye.”

Ntazuyaje nahise mubwira ko ibyo bidashoboka kubera ko nahise ntekereza ko umuntu uri kunsaba kumusigira amafaranga cyangwa telefoni ngo antume nyamara ntamuzi yaba ashaka kuntuburira.

Ibi bimaze kumbaho byansunikiye kongera gutekereza ku nkuru nari naragiye numvana abantu benshi bavuga ko mu Mujyi wa Muhanga hari abatubuzi, bituma nshaka kumenya byinshi kuri iki kibazo kugira ngo numve niba amayeri akoreshwa ari amwe.

Mu bo naganiriye nabo, namenye ko abo batubuzi bakoresha amayeri atandukanye kubera ko bamwe nasanze uburyo bibwe butandukanye n’uko njye nari ngiye kwibwa.

Bamwe mu bo twaganiriye bavuze ko amayeri akoreshwa yiganjemo ko abatubuzi bamwe bigira abahanuzi, abakoresha uburyo bwo kubitsa no kohereza amafaranga kuri telifoni zitari izabo, mu gihe hari n’abajya kure bakavuga ko hari abibwa mu buryo budasobanutse bagakeka ko baba batewe imiti ibayobya ubwenge.

Uwitwa Janvier Manishimwe asobanura uburyo yibwe n’umuntu wagaragazaga ko amuzi neza, ahereye ku kuba yaramubwiye ko ari inshuti y’ababyeyi be nawe akabyemera bitewe n’uko yamubwiye amazina yabo koko akumva ayavuze neza nubwo baba mu Karere ka Kirehe.

Manishimwe ati: “Nari ndi mu muhanda wo kuri ‘Plateau’ ndi kwerekeza kuri ICK, nuko mpura n’umugabo mbona araje ahita ampobera kandi ntamuzi, arambaza ngo ni wowe? Ndamusubiza ngo njyewe nde?”

Manishimwe akomeza avuga ko uwo mugabo yahise amubaza niba atamumenye ariko we amusubiza ko atamumenye.

Uwo mugabo yahise avuga ati: “Ntiwamenye n’uburyo ababyeyi bawe turi inshuti?”

Ibyo byatumye Manishimwe agira amatsiko nuko aramubaza ati: “Ndi uwo kwa nde?” undi nawe avuga amazina y’ababyeyi be neza.

Ubwo Manishimwe yahise yibwira ko ari inshuti koko y’umuryango, ndetse uwo twakwita ‘umutubuzi’ nawe aramwibwira kugira ngo yumve ko nawe babaye inshuti, cyane ko uwo  mugabo yahise abwira Manishimwe ngo azahamagare ababyeyi be ababaze.

Manishimwe akomeza avuga ko uwo mugabo yahise amubwira ngo ajye kumwereka iwe.

Ati “Numvise ari inshuti y’ababyeyi ansaba ko yajya kunyereka iwe nange ndabyemera. Ubwo twarakomeje turagenda gusa tukiri mu muhanda antungira urutoki ku gipangu cyari hakurya y’umuhanda ambwira ko ariho iwe.”

Uwo mugabo yanze ku bagera aho yitaga iwe avuga ko hari ibyo agiye kubanza kugura mu mujyi.

Avuga ko ibyo bitatinze, ahubwo ko uwo mugabo yahise amusaba ko bajyana mu mujyi ariko abanza kumubwira ngo amuhe n’imero ye. Mu gihe Manishimwe yarimo ayandika yahise amubwira ko iyo idakunze kuba ku murungo niko kumwaka telefoni ngo amwandikiremo iyo akoresha cyane.

Icyakora ngo ubwo yari amaze kumwaka telefoni, umuntu yahise amuhamagara amubwira ko hari ikintu ashaka ko amujyanira mu mujyi. Gusa ngo yamubwiye kujya kumuherekeza bakajya kureba uwo muntu, n’uko benda kuhagera umugabo abwira Manishimwe ngo nagende atumuhe, agarutse abura umuntu, kandi yari agifite telefoni ye birangira ayibuze gutyo.

Uwitwa Rosine Nzitukuze nawe avuga ko ubwo hari mu gitondo yahuye n’umugabo aramuhagarika, uwo mugabo asaba Nzitukuze ko amurangira ku Murenge wa Nyamabuye.

Icyakora ngo kuko Nzitukuze yarimo yerekeza mu muhanda ugana ku Murenge wa Nyamabuye, yagendanye n’uwo mugabo bagenda baganira.

Bageze imbere, uwo mugabo yabajije Nzitukuze niba afite amafaranga ibihumbi 5000 mu ntoki, undi asubiza ko ntayo afite, gusa amubaza niba hari inshuti ye yahamagara ikayamwohereza.

Umukobwa yarabikoze, amafaranga barayabona, anamusaba telifoni ye ngo ahamagare umuntu.

Uyu mukobwa avuga ko atazi uburyo byagenze kuko yibutse telefoni na ya mafaranga batakari kumwe.

Ati « Nagaruye ubwenge ndi njyenyine, nta mafaranga nta na telefoni. »

Nzitukuze avuga ko amayeri yakoreshejwe yibwa akeka ko haba hari imiti yatewe imwibagiza cyangwa ituma ata ubwenge ku buryo ariyo yatumye ahamagara umuntu akoheraza amafaranga yo guha uwo yita umutubuzi ndetse akanamwaka telefoni ariko akabyibagirwa byose.

Ubujura bukorerwa kuri telefoni nabwo buracyagaragara

Anicet Bazizane usanzwe ari umu ‘agent’ wa MTN akorera mu marembo ya Gare ya Muhanga, ahamya ko ubwo butubuzi bwamukoreweho.

Avuga ko umukiriya yaje akamusaba ko amubikuriza amafaranga ibihumbi magana ababiri (200,000), ndetse arayamuha ariko abikora atabanje kureba niba nimero y’irangamuntu ihuye niyo afite.

Hashize iminsi itatu ngo yabonye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruje kumutwara, abajije icyo yakoze imusubiza ko yibye amafaranga y’abandi, n’uko arababaza ati gute, bamubwira ko amafaranga yabikuriye uwo mukiriya yari yibwe.

Ati: “Bansabye kuyishyura cyangwa nkatanga umwirondoro we.” Akomeza avuga ko yatanze numero z’Ikarita Ndangamuntu z’uwari wabikuje ariko bagasanga zidahuye n’amazina ye.

Ati: “Ubwo nahise nyishyura kugira ngo bamfungure.”

Philimon Ntawiheba nawe usanzwe ari umu ‘agent’ avuga ko yibwe n’umuntu wamusabye kumubikuriza amafaranga ibihumbi 24,000.

Ati: “Namusabye ko abisaba, ambwira ko yabikoze nange ndebye mbona ubutumwa bwerekana ko byakunze, maze ndayamuha.”

 Avuga ariko uwo muntu yakomezaga amubaza ibintu byinshi ati: “Nonese iyo umuntu akatishije imodoka ikamusiga bigenda bite. Nange ubwo nkamusobanurira nyamara ntazi ko ari kunjijisha.”

Akomeza asobanura ko hashije akanya gato uwo muntu agiye, yarebye kuri telefoni ye abona ntamafaranga yajeho, n’uko ahamagara kuri MTN ariko bamubwira ko ntagikorwa cyabaye cyo kwakira amafaranga, ahubwo bamubwira ko bashobora kuba bamutuburiye. Ati: “Ayo mafaranga mba nyahombye muri ubwo buryo.”

Si ayo mayeri yonyine akoreshwa kugira ngo abantu babacucure utwo bafite kuko abaturage bavuga ko uburyo abo bajura bakoresha ari bwinshi.

Bongeraho ko kandi ubu bujura bugenda bwiyongera muri uyu mujyi, bagasaba ko hafatwa ingamba zo kurwanya ubwo bujura, harimo n’uko ababukora bajya bafatwa bagashyikirizwa ubutabera ndetse hakanategurwa ubukangurambaga bubwira abantu uko bakwiye kwirinda gutuburirwa.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya RIB mu Karere ka Muhanga, Prosper Ruvugabigwi ahamya ko ubu bujura buhari kandi ko bagerageza gufasha ababagana bahuye na bwo.

Icyakora ngo biragorana gutahura abakora ibi byaha kuko akenshi abatanga ibirego baba badafite ibimenyetso bigaragara, n’ubwo hakorwa iperereza.

Inama itangwa n’uyu muyobozi ni uko abantu bakwiye kwirinda kugirana ikiganiro kirekire n’abantu basanzwe batazi, bakirinda gutanga umwirondoro wabo kubo babonye bose, bakirinda kohereza amafaranga kubababwiye bose ngo babohereze amafaranga batabanje gushishoza.

Ati “Abantu tubasaba kugira amakenga.”

Ruvugabigwi asoza ashishikariza abantu gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe mu gihe bahuye n’ibibazo nk’ibi byo kwibwa.

Umwanditsi:Sylvie Mutoni

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads