OIP-1.jpg

Amerika yasubukuye itangwa rya Visa ku banyeshuri b’abanyamahanga ariko isaba kugenzura ‘social media’ zabo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), binyuze mu Rwego rw’Ububanyi n’Amahanga (State Department), yatangaje kuri uyu wa Gatatu ko yongeye gusubukura itangwa rya viza ku banyamahanga bifuza kujya kwiga muri icyo gihugu.

Icyakora, ubu hashyizweho amabwiriza mashya asaba abifuza iyo viza kwemera ko konti zabo z’imbuga nkoranyambaga “social media” zigenzurwa n’inzego za leta.

Uru rwego rwavuze ko abakozi ba ambasade bashinzwe gutanga viza bazajya basuzuma ubutumwa n’amafoto abashyizwe kuri konti nk’izo, bareba niba harimo ibishobora gufatwa nk’ibitekerezo bigamije kwibasira Amerika, ubuyobozi bwayo, umuco, inzego zayo cyangwa amahame shingiro ayiranga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Leta ya Amerika yatangaje ko yahagaritse icyemezo cyari cyafashwe muri Gicurasi cyo guhagarika itangwa rya viza ku banyeshuri, ariko ikaburira abashya ko bashobora kwangirwa viza nibaramuka banze gushyira konti zabo mu buryo bwa “public” ngo igenzurwe.

Kunanirwa kubikora bishobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko umuntu ashaka guhisha ibikorwa bye byo kuri murandasi cyangwa kwirinda ko byamenyekana.

Byatangajwe nyuma y’uko ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwari bwabaye buhagaritse by’agateganyo gahunda yo guhura n’abanyeshuri bashya bashaka viza, mu gihe cyari kigamije kunoza uburyo bwo kugenzura ibikorwa byabo kuri murandasi.

Abanyeshuri baturutse impande zitandukanye z’isi bari bamaze igihe biteguye n’amashyushyu menshi, bategereje ko ambasade za Amerika zisubukura gahunda zo kwakira abantu bashaka viza, cyane cyane ko igihe cy’itangira ry’amasomo kiri kwegereza.

Umwe mu banyeshuri bari gushaka impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu mujyi wa Toronto muri Canada, w’imyaka 27 yagize ati: “Numva nduhutse mu mutima cyane. Nari maze iminsi mbikurikirana kuri internet buri munsi.”

Abanyeshuri bakomoka mu Bushinwa, u Buhinde, Mexique nabo batangaje ko bari bamaze iminsi bakurikirana imbuga zishyirwaho amakuru yerekeye gahunda za viza, ndetse n’ibiganiro bitangirwa mu binyamakuru na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika.

Ubuyobozi bwa Leta ya Amerika buvuga ko iyi gahunda nshya yo kugenzura imbuga nkoranyambaga izatuma hamenyekana neza umuntu wese ushaka kwinjira mu gihugu, bityo bikarushaho gukaza umutekano.

Mu mabwiriza yahaye abakozi ba ambasade, iyi minisiteri yavuze ko bagomba gushishikarira kureba niba hari ikimenyetso cyerekana ko usaba viza yaba afite urwango cyangwa ibitekerezo bikomeretsa abaturage, umuco, ubuyobozi cyangwa amahame shingiro ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Jameel Jaffer, umuyobozi mukuru muri Kaminuza ya Columbia, yavuze ko iyi politiki nshya isa n’ivangura rishingiye ku bitekerezo ryabayeho mu gihe cy’Intambara y’Ubutita, aho abahanzi n’abahanga batemererwaga kwinjira muri Amerika.

Yagize ati: “Iyi politiki ihindura buri mukozi wa ambasade umusuzumyi w’ibitekerezo by’abantu. Bizagira ingaruka mbi ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, haba imbere muri Amerika no hanze yayo.”

Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Trump bwasabye ibihugu 36 kunoza uburyo bigenzura abagenzi babyo bajya muri Amerika, bitabaye ibyo, ibyo bihugu bishobora kongerwa ku rutonde rw’ibihugu 12 byafatiwe ibihano byo kubuzwa kwinjira muri Amerika. Ubutumwa bwa dipolomasi bwo mu mpera z’icyumweru bugaragaza ko ibyo bihugu byahawe iminsi 60 ngo bibe byamaze gukemura ibyo bibazo.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads