Kimwe mu bintu Umukristu Gatolika wese aba azi kuva mu bwana bwe ni Ikimenyetso cy’Umusaraba kuko gikoreshwa mu mihango Mitagatifu Yose ya Kiliziya.
Nibura muri buri Misa, Padiri akora ikimenyetso cy’Umusaraba inshuro ziri hejuru y’enye mu gihe Umulayiki usanzwe agikora inshuro ziri hejuru y’eshatu.
Uretse aho kandi amasengesho menshi, atangirwa n’Ikimenyetso cy’umusaraba ndetse akanarangizwa nacyo.
Iyo Abepiskopi, Abapadiri batanga umugisha, nabyo babikora mu kimenyetso cy’umusaraba. Ariko se, kuki ikimenyetso cy’umusaraba, ubundi gisobanuye iki, kuki Abakristu Gatolika bakora ikimenyetso cy’umusaraba.
Muri iyi nkuru, ICK News yaguteguriye impamvu 5 Abakirisitu Gatolika bakora ikimenyetso cy’umusaraba mu gihe basenga cyangwa se no mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Ubwo yari mu kiganiro kitwa “Ubwenge bw’Ukwemera” gitambuka kuri muyoboro wa YouTube wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe urubyiruko ku rwego rw’Igihugu, Padiri Alexis Ndagijimana uyobora iyi Komisiyo yagaragaje impamvu eshanu Abakristu Gatolika bakora ikimenyetso cy’umusaraba.
1. Ukwemera gushingiye ku butatu Butagatifu
Padiri Ndagijimana avuga ko iyo umuntu akora ikimenyetso cy’Umusaraba aba ahamya ko ukwemera kwe gushingiye ku butatu butagatifu ari bwo; Imana Data, Imana Mwana n’Imana Roho Mutagatifu.
2.Kwiyibutsa ugucungurwa
Padiri Ndagijimana ati “Abakirisitu bakora ikimenyetso bahamya ko bacunguwe n’umusaraba wa Nyagasani Yezu Kritsu, wababaye, wabambwe ku musaraba Kandi Yezu Kristu wapfiriye ku musaraba
3. Kwerekeza isengesho ku Mana Data
Abakirisitu baba bazirikana ko isengesho ryabo barigeza ku Mana Data, mu izina rya Yezu Kristu Kandi no muri Roho Mutagatifu.
Ati “Roho Mutagatifu niwe utuma Abakirisitu bita Imana Data”
4.Bishimangira ukwemera guhoraho
Abakirisitu bakora ikimenyetso cy’ umusaraba mbere ndetse na nyuma y’isengesho, kugira ngo ukwemera kwabo gufatirane intangiriro mu butatu butagatifu ndetse bikabageza ku mushyikirano w’ukwemera ku butatu butagatifu kuko ari Imana igendena nabo.
5. Ikimenyetso cy’ umusaraba ni isengesho
Padiri Ndagijimana avuga ko ikimenyetso cy’Umusaraba ari isengesho ryuzuye, kubera ko rifasha abakirisitu kuzirikana ko Yezu yabacunguye ku musaraba, rikabafasha kwegurira ubuzima bwabo Imana ndetse no kugira icyizere ko abo yabambiwe akomeje kubitaho kuko ari abana b’Imana.
Izi mpamvu Padiri Alex Ndagijimana avuga kandi akagaragaza ko zifite aho zihurira n’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika.
Ati “Dufite ukwemera gukomeye, kuko twemera ko Data ari umubyeyi wacu wadukunze kandi tukemera ko yaturemye twese anatubera umucunguzi.”
Akomeza agira ati “Roho Mutagatifu aratumurika, akabana natwe, natwe tukabishimangira dukora ikimenyetso cy’umusaraba.”
Kugeza ubu, imibare igaragaza ko Kiliziya Gatolika ku isi ifite abakristu basaga miliyari imwe na miliyoni Magana ane.













