OIP-1.jpg

U Rwanda rugiye kuzamura umubare w’abiga mu mashuri y’inshuke

Leta y’u Rwanda yatangaje ko iri gushyira imbaraga mu kuzamura umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri y’inshuke kuko ari rwo rwego rw’amashuri umwana yigamo bikamutegurira kuziga neza ibindi byiciro byose bikurikiraho.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, mu nama yari igamije kurebera hamwe ishusho rusange y’uburezi mu Rwanda by’umwihariko ku mashuri y’inshuke n’abanza. 

Minisiteri y’uburezi yagaragaje ko abiga muri aya mashuri baba bari hagati y’imyaka itatu n’itanu.

Igira iti: “Kuri ubu, abafite iyi myaka bangana na 45%, Iyi yari intego leta y’urwanda yihaye muri gahunda ya mbere yo kwihutisha iterambere (NST1), kuri ubu twemeza ko turi kuzamura uyu mubare ku buryo mu myaka itanu iri imbere byibura uzagera kuri 65%.”

Ministeri y’Uburezi ikomeza ivuga ko kugeza ubu abiga mu mashuri y’inshuke bangana n’ ibihumbi birenga 605,229 biga mu byumba by’amashuri 40,168.

Yagize iti “Iyi mibare bivuze ko mu ishuri higamo abana 64 mu gihe mu mashuri yigenga umubare w’abana biga mu mashuri y’inshuke bangana na 52 muri buri shuri. Turifuza ko ishuri ritarenza abana 32 mu mashuri ya Leta.”

Kugeza ubu, abarimu bigisha muri aya mashuri bangana na 10,837 mu Gihugu hose, bakaba barikubye kabiri mu myaka irindwi ishize, bivuze ko umwarimu umwe yigisha abana basaga 106.

Mu cyerekezo 2050 leta y’u Rwanda yihaye, yifuza kuzazamura uburezi bufite ireme ku buryo abanyeshuri bazajya basoza bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo, aho hazanashyirwa imbaraga mu kubaka ibyumba by’amashuri ndetse hakongerwa n’ibikoresho ari nako hategurwa abarimu benshi, by’umwihariko muri aya mashuri y’inshuke.

Leta yagaragaje ko iri gushyira imbaraga mu guteza imbere ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) kuko zizafasha muri uru rugendo. 

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads