OIP-1.jpg

Musenyeri Ntivuguruzwa arasaba amashuri Gatolika kurangwamo ibikorwa byamamaza Kristu

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yasabye amashuri Gatolika gukomeza kuba indorerwamo z’amahame ya Gikristu, arangwa no kwamamaza Yezu Kirisitu mu byo akora byose.

Ibi yabivuze kuri uyu  wa Kane, tariki ya 29 Gicurasi 2025, Muri Sitade y’Akarere ka Muhanga ubwo hasozwaga Icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi. Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, abaseseridoti bo muri iyi Diyosezi, abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri baturutse mu bigo bitandukanye byo muri Diyosezi ya Kabgayi.

Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa yayobowe na Musenyeri Ntivuguruzwa

Muri ibi birori, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yashimiye ababyeyi, abarezi, abayobozi n’abanyeshuri ubwabo uruhare bagira mu guteza imbere uburezi ndetse no kwita ku iyobokamana muri rusange. Yasabye ko ishuri Gatolika rikwiye gutanga urugero ku yandi, “rirangwamo ibikorwa byamamaza Kristu.”

Ati: “Yezu ni we ababyeyi, abarezi n’abana bagomba kurangamira mbere na mbere, ni we bagomba gutega amatwi no kumvira, kandi byose tugomba kubikora muri we, tumwiringiye.”

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa ageza ijambo k’ubitabiriye ibi birori

Yakomeje avuga ko iyo ishuri rishingiye kuri Yezu Kirisitu, abaryigamo baba bafite ejo hazaza heza hazagirira akamaro igihugu, Kiliziya n’Isi yose.

Ati: “Aho haba ari ahantu abana batorezwa ubuvandimwe, bakamenya gutabarana, kugira urukundo bahereye kuri bagenzi babo bari mu ngorane cyangwa bakeneye ababagoboka.”

Kugira ngo ibi bigerweho, Musenyeri Balthazar avuga ko bisaba kwiga kugira impuhwe no gufasha ababaye “bagasangira duke bafite.”

Yasobanuye ibi akoresheje urugero rw’abana bo mu Karere ka Gicumbi baherutse gukubita mugenzi wabo bikamuviramo urupfu, abasaba kutigana ayo mico mibi.

Meya wa Muhanga Kayitare, yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu guteza imbere uburezi muri aka Karere, yemeza ko ubuyobozi butazahwema gukora ibishoboka byose ngo bufashe mu iterambere ry’uburezi bw’umwana w’Umunyarwanda.

Ati: “Duterwa ishema no gukorana na Diyosezi ya Kabgayi cyane mu bikorwa by’uburezi n’ibindi bifasha imibereho myiza y’abaturage. Turashima ko mushyira imbaraga mu burezi kugira ngo bugire ireme, natwe rero tuzakomeza kubishyigikira no kubyubakiraho. Tuzakomeza kuzuzanya binyuze mu mbaraga Leta yashyize mu burezi, zirimo kongera ibyo kurya mu mashuri, kubaka ibyumba by’amashuri, gusana ibihari no kongerera ubushobozi abarezi; byose bigamije gukumira impamvu zose zatuma abana bacu batiga cyangwa bacikiriza amashuri.”

Kayitare Jacqueline uyobora akarere ka Muhanga (wambaye umukenyero)

Yakomeje avuga ko kugira ngo igihugu cyubake umwana ushoboye kandi ushobotse atari inshingano z’Akarere gusa, ahubwo bisaba ubufatanye bwa buri wese guhera mu muryango umwana avukamo.

Ati: “Babyeyi, barezi, abafatanyabikorwa, buri wese arasabwa guhagarara neza mu nshingano ze, akamenya ko inyungu nyamukuru ashobora gukura mu murimo we ari iyo atanze uburezi bufite ireme.”

Meya yagaragaje ko iyo buri wese ahagaze mu nshingano ze, bigabanya ibibazo abana bakiri bato bahura na byo birimo “ababyeyi b’abana nabo bakiri bato, abishora mu biyobyabwenge, ubunebwe, urugomo, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi dukunze kubona.”

Byari ku nshuro ya 17 Icyumweru cy’Uburezi Gatolika cyizihizwa, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Turangamiye Kristu, ishuri ryacu ribe igicumbi cy’amizero, ubuvandimwe n’amahoro.”

Abanyeshuri baganiriye na ICK News bahamya ko Icyumweru cy’Uburezi ari ingirakamaro mu mikurire yabo no ku masomo yabo.

Uwitwa Natasha Igikundiro ati: “Twebwe twiga mu bigo by’abihaye Imana, tugira amahirwe yo kuba twagaragaza impano twifitemo binyuze muri iki cyumweru cy’Uburezi Gatolika, twigiramo gusenga, kugira indangagaciro za Kinyarwanda na Gikristu, n’ibindi bidufasha kuba abakobwa n’abasore beza babereye Imana n’Igihugu.”

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye ibi birori

Kiliziya Gatolika ikomeje kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere uburezi mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu Karere ka Muhanga kuko yihariye hejuru ya 80% by’amashuri yose akorera muri aka karere.

Kugeza ubu, Diyosezi ya Kabgayi yonyine ifite amashuri 405 abarizwamo abanyeshuri 201,148, hiyongeraho abarenga 4,000 biga mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK). Muri ayo mashuri, harimo 192 y’incuke, 104 y’amashuri abanza, 87 y’uburezi bw’imyaka icyenda na 12, 14 acumbikira abanyeshuri, ndetse n’amashuri 8 y’ubumenyingiro. Ibi byiyongeraho kandi Ishuri Rikuru rya ICK rikora ku rwego rwa kaminuza.

Biteganyijwe ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rw’igihugu kizizihizwa tariki ya 06 Kamena 2025, muri Diyosezi ya Kibungo, mu Karere ka Rwamagana.

Padiri Prof. Fidèle Dushimimana Uyobora ICK ari kumwe n’abandi basesaridoti
Hitabiriye kandi Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage(wegeranye na Meya wa Muhanga)
harimo kandi abahagarariye Ingabo na Polisi by’u Rwanda ndetse n’abashinzwe uburezi mu Karere ka Muhanga n’abandi banyacyubahiro
Abanyeshuri bitwaye neza mu marushanwa bashimiwe
Fanfare ya Seminari Nto ya Kabgayi niyo yayoboye akarasisi

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads