Padiri Eugene Niyonzima uyobora Umuryango w’Abapalotini mu Ntara y’Umuryango Mutagatifu igizwe n’u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n’u Bubiligi, yemeye ko ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe, mu Ruhango, hagaragaye inenge bityo ko Abakirisitu bakwiye guhaguruka bagatanga umusanzu wabo kugira ngo iyi ngoro yongere ifungurwe.
Uyu muyobozi w’Abapalotini, ari bo bashinzwe Ingoro za Yezu Nyirimpuhwe, avuze ibi nyuma y’uko ku wa 18 Gicurasi 2025, ari bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB rwatangaje ko rwahagaritse by’agateganyo amasengesho abera mu Karere ka Ruhango ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe, kubera ko aho abera hatujuje ibisabwa bijyanye no gucunga umutekano n’ituze ry’abaturage.
Muri iryo tangazo, RGB yatanze urugero rw’amasengesho yari aherutse kuhabera tariki ya 27 Mata 2025 aho ngo hari bamwe bahakomerekeye kubera umubyigano watewe n’abantu benshi.
Nyuma y’iryo tangazo, abantu banyuranye bagiye bagaragaza ibitekerezo binyuranye kuri icyo cyemezo, bamwe bavuga ko ari ingenzi ko hagira ibitunganywa mbere yo kwemerera abantu kuhasengera birimo ubwiherero buhagije, uburyo bw’umutekano w’abahagana, uburyo bw’ubutabazi ku bashobora kuhagirira ikibazo n’ibindi.
Ibi ngo ni ingenzi kuko abitabira iri sengesho usanga ari abanyantege nke nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi wa RGB kuri konti ye ya X aho yagize ati “Abenshi mu bitabira ariya masengesho ni abana, abarwayi, n’abasheshe akanguhe, ariko nta buryo buhagije bwo kubarinda no kubitaho.”
Hari kandi n’abavugaga ko icyemezo kije gihutiyeho, ko byari kuba byiza iyo RGB ikorana n’ubuyobozi bw’Ingoro kuva na mbere kugira ngo inenge hagaragaza zigende zikemurwa buhoro buhoro bijyanye n’uko umubare wagendaga urushaho kwiyongera.

Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Youtube w’Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe, Padiri Eugene Niyonzima yemeye ko hari inenge zagaragaye koko, ari nayo mpamvu ahamagarira abakiristu kugira uruhare mu kubaka iyi Ngoro.
Padiri Niyonzima avuga ko impamvu nyamukuru yo gushishikariza abakiristu kubaka Ingoro ari uko “Iki kibaya gikwiye kuva ku rwego kiriho ubu, kikagera ku rwego rubereye abana ba Yezu Nyirimpuhwe n’abazarukomokaho mu gihe kizaza.”

Yashimangiye ko Kiliziya yubaha amategeko agenga aho ikorera, kandi ko izakomeza gushyigikira icyatuma abantu babaho batekanye kandi bafite agaciro.
Ati “Kimwe mu bitangaza n’umugisha uhebuje dutegereje muri uyu mwaka wa 2025, ni uko tuzongera tugataramira muri iki kibaya cyiza, tukaharamburira amaboko twishimye.”
Padiri Niyonzima yasabye abakiristu basanzwe basengera bakanasubirizwa muri iyi ngoro ko badakwiye kugira ubwoba kuko “izahora irababagirana ubwiza bwayo.
Bamwe mu bakiristu Gatolika basanzwe basengera kuri iki kibaya babwiye ICK News ko nabo biteguye gukomeza gutanga umusanzu wabo nabo bagasengera ahantu heza kandi hatunganye.
Uwitwa Mellise Nishimwe yagize ati “Ibyo gutanga umusanzu wo gufasha no kubaka Kiliziya yacu ni ibintu dusanzwe dukora, ni gute se tutakubaka kwa Yezu Nyirimpuhwe, tuzakomeza tubikore rwose mpaka Kiliziya cyangwa ahandi hantu heza hubatswe.”
Ibi kandi byanagarutsweho na Aline Umutesi, wagize ati “Nk’abakirisitu Gatolika, n’ubundi twari twaratangiye kwitanga kuko n’igishushanyo mbonera cyari cyarabonetse, bityo twiteguye gukomeza gukora ibishoboka byose”.
Umutesi atanga igitekerezo cy’uko igihe cyo kubaka inyubako nshya nikigera, ubuyobozi bwa Kiliziya bukwiye kubanza kureba umubare w’abantu basanzwe bitabira isengesho ndetse n’umunsi w’Impuhwe z’Imana kugira ngo ubushobozi izaba ifite butazaba buke bityo bakaba bakongera kwisanga muri icyo kibazo.
Ibi kandi byagiye binagarukwaho na bamwe mu basesenguzi, aho hari abavuga ko hakwiye kugenwa umubare ntarengwa ikibaya cyo kwa Yezu Nyirimpuhwe gikwiriye kutarenza nk’uko mu bindi bice bikorerwamo ingendo nyobokamana bigenda.
Ibi ngo bikwiye kujyana no gushyiraho uburyo abashaka kwitabira isengesho biyandikisha kugira ngo umubare w’abitabira ujye uba uzwi ndetse n’abitabira bakaba bazwi kuko hari n’igihe hashobora kwihishamo abagizi ba nabi.
Joseph Hakuzwumuremyi uyobora Ikinyamakuru UMURYANGO avuga ko hakwiye kuba amarembo amwe kugira ngo abinjira banyure ahantu hamwe bityo birusheho no korohera inzego zishinzwe umutekano ndetse no koroshya ubundi buryo bw’igenzura.
Muri Mata 2014 nibwo uwari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, yazamuye kwa Yezu Nyirimpuhwe, ahakura ku rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe rwari rwaragiyeho mu 1991 arugira Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe.
Muri Gashyantare 2025 nibwo byatangajwe ko Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango yashyizwe ku rwego mpuzamahanga.













