OIP-1.jpg

Ishuri rya EJEBASKA ryizihije Mutagatifu Yohani Batista w’I La Salle ryisunze

Uyu munsi, Ishuri rya EJEBASKA Kabgayi, bwa mbere mu mateka yaryo ryizihije umunsi wa Mutagatifu Yohani Batista w’I La Salle ryisunze.

Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa yatuwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa Umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi.

Mu butumwa bwe, yabwiye abana barererwa muri iri shuri, ababyeyi ndetse n’abarezi baharerera ko “Yezu Abakunda”.

Musenyeri kandi yanasabye abakirisitu Gatolika kwigira no gufatira urugero kuri Mutagatifu Yohani Batista w’I La Salle wafashije urubyiruko n’abana mu burezi.

Bimwe mu byo yabasabye kumwigiraho birimo kugira urukundo, kumenya gufata inshingano n’ibindi.

Mu nyigisho ze yagize ati” Mfite ubutumwa bwo mu ngero eshatu, ubwa mbere burareba abana, ubwa kabiri bukareba abarezi ubwa gatatu bukareba ababyeyi”.

Ubutumwa rero bana bacu mbazaniye buragira buti”Yezu akunda abana, Yezu n’inshuti y’abana. Ku barezi ndabashimiye kuko ukurikije uko aba bana baza hano bangana, ukabona n’ubwiza bw’uburezi bwigaragaza mu maso yabo, mu byo bavuga n’ibyo bakora, muri abo gushimirwa”.

Ageze k’ubabyeyi, Umwepisikopi wa Kabgayi  yababwiye ko bakwiye gukomeza gukunda abana no kubarinda icyabahungabanya cyose. Ati: “Mubarinde icyabasubiza inyuma, ahubwo bakurire mu biganza byanyu nkuko Imana ibishaka”.

Si abo gusa Musenyeri yageneye ubutumwa kuko yanashimiye umuryango wa AFP washinze iri shuri anabaha umukoro wo kwita ku bindi bikorwa bitandukanye birimo no kuzana ibindi byiciro by’amashuri kuri iki kigo.

Muri uyu muhango kandi, Diyoseze ya Kabgayi yaboneyeho guha bamwe mu bana barererwa muri iki kigo isakaramentu rya Batisimu abandi bahabwa irya Ukarisitiya mu rwego rwo kwemeza ko bemeye  guhamya Yezu kristu nk’umwami n’umukiza wabo.

Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ari guha abana amasakaremento

Uwimanikunda Jeanne, umubyeyi wahagarariye abandi mu barerera muri iri shuri akaba n’umwe mu  bafite abana bahawe aya masakaremento yavuze ko bishimiye intambwe abana babo bateye ndetse ko bazakomeza kubafasha kugana inzira igana ijuru babarinda icyabakuru muri uwo murongo.

Yagize ati “Turashima cyane kuba iri shuri ryarashyizeho iyi gahunda yo guha abana amasakarementu kuko ntabwo barera ubwonko gusa ahubwo barera na roho maze umwana akabasha kuba umuntu wuzuye”.

Ikindi uyu mubyeyi yagarutseho ni uko iri shuri ryigisha abana babo kugira urugwiro no gufasha abababaye. Ati” Mu by’ukuri iyo abana bacu badusabye amafaranga yo gufasha abakene bidukora ku mutima kuko bituma bakura bafite ubushobozi bwo kumva amarangamutima y’abandi.

Sr Mutuyimana Regina uyobora EJEBASKA, aganira na ICK News yavuze ko kwizihiza Mutagatifu bisunze ku nshuro ya mbere ari ikintu cyabashimishije kandi ko bigiyemo byinshi ku buryo ubutaha bizagenda neza kurushaho.

Yagize ati” Ntabwo rwose tugiye kwicara, kuko twabonye ko ari ibintu byiza, tuzaganira turebe ese abana bacu bari kuruhe rwego cyangwa se ni iki twakongeramo imbaraga kuko duhora dushaka kujya mbere”.

Sr Mutuyimana Regina ari kumwe n’abana barererwa mu ishuri rya EJEBASKA

Sr Mutuyimana nawe yunze murya Musenyeri Balthazar, ahamya ko ubutumwa abana bakwiye kujyana ari uko”Yezu abakunda”.

Kuri uyu munsi, Diyoseze ya Kabgayi yabatije abana 7 ndetse n’abana 30 bahawe isakaramentu ry’Ukarisitiya ya mbere.

Ishuri rya EJEBASKA Kabgayi ryatangiye gukora muri Nzeri mu mwaka wa 2022, kugeza ubu rifite abanyeshuri 484, rikaba ryigisha kuva ku cy’iciro cy’incuke kugera k’ubiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Ni mu gihe Mutagatifu Yohani Batista w’I La Salle wizihijwe uyu munsi yavukiye mu Bufaransa ku itariki ya 30 Mata 1651, akaba umwe mu batagatifu b’ibyamamare mu mateka ya Kiliziya Gatolika, kubera uruhare yagize mu guteza imbere uburezi. Yanabaye intwari kuko yagaragaje urukundo, ukwizera n’umuhate wo kuvana abana mu bujiji abaha uburezi bufite ireme, by’umwihariko abari bari mu buzima bugoye.

Ibi birori byitabiriwe n’abandi bapadiri bakorera muri Diyosezi ya Kabgayi, Ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga ndetse n’Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamabuye
Korali y’ishuri EJEBASIKA
Bamwe mu babyeyi baherekeje abana

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads